RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Umukecuru w’imyaka 88 yambaye agatimba asezerana imbere y’Imana n’umugabo we ufite imyaka ikabakaba 100

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2017 12:01
1


Umusaza witwa Willy Kinyua w’imyaka 98 y’amavuko yasezeranye n’umukunzi we Joyce Nyambura w’imyaka 88 y’amavuko bakora ubukwe bwahuruje imbaga ndetse bugashimisha benshi. Kinyua na Joyce basezeranye imbere y’Imana nyuma y’imyaka 60 bari bamaze babana ndetse bakaba bafitanye abana 5.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 ni bwo ubukwe bwa Willy Kinyua w’imyaka 98 y’amavuko n’umukunzi we Joyce Nyambura w'imyaka 88 bwabaye bubera mu rusengero rwa Baptist church ruherereye muri Nakuru muri Kenya. Byari ibyishimo kuri benshi batashye ubu bukwe kubona umukecuru w’imyaka 88 yambaye agatimba ndetse akaba yari afite umusatsi wirabura uhisha imvi ze.

Nkuko tubikesha Standard Digital Entertainment, Willy Kinyua yavuze ko we n'umukunzi we bakoze ubukwe ku bw’urukundo bakundana ndetse no kuba bombi bubahana. Yakomeje ashimira umugore we Joyce uburyo yamubaye hafi mu myaka 60 bamaranye akamwereka urukundo nyarwo. Yagize ati “Nkunda Nyambua ni umugore mwiza cyane, yagiye ankomeza muri byose, ntiyigeze ambeshya na rimwe”

Wedding

Hano umusaza yahamirizaga imbere y'Imana n'imbere y'abakristo ko azabana akaramata n'umukunzi we Joyce

Joyce

Imvi

Joyce w'imyaka 88 yari yambaye agatimba ndetse yishyizeho n'umusatsi wirabura ku buryo utamenya ko yigeze imvi

Weding

Iyi ni yo modoka yatwaye abageni Willy na Joyce







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwitonze elias7 years ago
    nubwo nanjyencaje nanjye nzakoresha ubukwe ariko ibinibyo kutwigisha





Inyarwanda BACKGROUND