RFL
Kigali

Umuhungu wa Bebe Cool yatorewe kuba umukinnyi w'umwaka mu batarengeje imyaka 11

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/02/2015 9:57
0


Ibyishimo ni byinshi mu muryango w’umuhanzi Bebe Cool nyuma y’uko umuhungu we witwa Alpha Ssali atorewe kuba umukinnyi w’umuwaka mu batarengeje imyaka 11.



Uyu mwana usanzwe akina mu kigo cyigisha umupira w’amaguru cya Kalolo Soccer Academy yatorewe uyu mwanya nyuma y’amatora yakozwe ubwo habazwaga abandi bakinnyi batandukanye uwo babona yaba umukinnyi w’umwaka wa 2014 maze bose bahuriza kuri uyu muhungu wa Bebe Cool.

ssali

Umuhungu wa Bebe Cool ngo afite impano yo gukina umupira w'amaguru

bebe cool

Bebe Cool yatangaje ko atewe ishema n'umuhungu we

Akimenya ko umuhungu we yagizwe umukinnyi w’umwaka mu batarengeje imyaka 11, Bebe Cool yatangaje ko bimushimishije cyane ndetse ko atewe ishema n’umuhungu we.Yagize ati : « Alpha Ssali yagizwe umukinnyi w’umwaka mu batarengeje imyaka 11, ibi nzi icyo bisobanura kuri wowe muhungu wanjye, komeza utsinde muhungu wanjye, ndakwishimiye. »

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND