Uruganda rwo mu Bufaransa Louis Vuitton rumenyereweho gukora imyenda n’amasakoshi byihagazeho, ni rumwe mu zikomeye ku isi mu by’imideli ndetse ibyo rukora bikunzwe na benshi. Umuhanzi w’imideli (designer) wo muri Los Angeles yakoze ubwiherero bukozwe mu masakoshi ya Louis Vuitton ndetse na zahabu bukaba buhagaze 100,000 $.
Ubu bwiherero bwahise bukurura abakunda imirimbo barimo na Birdman wahamije ko agiye kubugura bukajya ahantu hose hagenewe ubwiherero mu nzu ye. Illma Gore niwe wakoze ubu bwiherero akoresheje ibikapu 24 bya Louis Vuitton ndetse na zahabu. Ubu bwiherero buri kugurishwa mu nzu yitwa Tradesy muri California.
Illma Gore wakoze ubu bwiherero
Ubu bwiherero ntiburakoreshwa na rimwe, bwashyizwe ku giciro cy’amadolari ibihumbi 100, ni ukuvuga 85,469,000 Rwf. Uyu munyamideli kandi si mushya mu gukora udushya kuko muri 2016 mbere y’uko Donald Trump aba perezida yari yakoze igishushanyo cye yambaye ubusa ndetse bikaba byaratumye aterwa ubwoba ko azicwa akaba ahungiye mu Bwongereza mu gihe gito aho iki gishushanyo cyanashyzwe ku isoko ku mafaranga ageze kuri miliyoni y’amayero.
Ubu bwiherero ngo ntibukenera ko ukanda akazi nyuma yo kubukoresha, ugihaguruka amazi ahita yisuka
Hari abatashimishijwe n’ubu bwiherero bagaragaza ko ari ugutesha agaciro Louis Vuitton nk’uruganda rwiyubashye kandi rufite ibicuruzwa bikundwa n’abantu basobanutse. Kugeza ubu Louis Vuitton ntacyo yari yatangaza kuri ubu bwiherero bumaze guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Illma yakoze igishushanyo cya Donald Trump yambaye ubusa
Source: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO