Umuhanzi Ngabo Clapton aratangaza ko agiye gutangirana umwaka mushya wa 2015 na gahunda ihamye yo kuzamura urwego rw’ umuziki we ndetse kuburyo azabasha no gushyira ahagarara umzingo w’ indirimbo ze zose
Ngabo Clapton yatangiye ibikorwa bya muzika mu mwaka wa 2012 ari nabwo ku itariki ya 6/7 muri uwo mwaka yagiye mu nzu itunganya umuziki, kugeza ubu Ngabo Clapton amaze gukora indirimbo z’ amajwi zigera kuri 6 harimo n’ indi ifite amashusho
Aganira na Inyarwanda.com, Ngabo Clapton yagize ati: “ maze gukora indirimbo 6, ariko mu 2012 nakoze indirimbo 2 arizo Ndakwinginze n’ iyitwa Ndanyuzwe.”
Ngabo Clapton afite gahunda ndende yo kuzamura ibikorwa bye bya muzika
“Ntibyanyoroheye kubera kubifatanya n’ ishuri. Maze kuva mu ishuri nabwo ntibyari byoroshye, mu mwaka wa 2013 nakoze indi ndirimbo yitwa Mfite isoni ndetse nyikorera n’ amashusho, muri uyu mwaka wa 2014 nakoze indi ndirimbo yitwa Ngwino”
Ngabo Clapton ufasha indabo wambaye amataratara asanzwe ari umufana ukomeye wa King James aha bari basuye urwibutso rwa Genocide ruri mu murenge wa Ruhuha
Ngabo Clapton yabwiye Inyarwanda.com ko mu rwego rwo kurushaho guha agaciro ibihangano bye no kongera ingufu mu muziki akora yanyarukiye mu gihugu cya Uganda aho yahuriye n’ umuhanzi waho bakorana indirimbo yitwa Nisemeye ndetse kuri ubu ifatwa ry’ amasgusho y’ iyo ndirimbo rikaba rigeze kure ryenda kurangira
Kanda hano wumve indirimbo 'Feeling' ya Clapton
Yagize ati:” nshaka kugeza kure urwego rw’ umuziki nkora ntajenjetse. Maze iminsi ngerageza gukorana n’ abahanzi batandukanye b’i Kampala mu gihugu cya Uganda kuko ninaho nabonye Manager uri kumfasha cyane ngo ntere imbere”
“Nakoranye n’ umwe mu bahanzi baho indirimbo nziza yitwa Nisemeye, ubu tukaba turi gukora amashusho yayo kuko duteganya ko yazagera hanze mu minsi ya vuba kuko yenda kurangira”
Ngabo Clapton akaba yavuze ko muri uyu mwaka wa 2015 arimo agerageza gushaka uburyo bwose bushoboka akazakorana indirimbo n’ abahanzi bakomeye batandukanye baba abo mu Rwanda no muri Uganda cyane ko yemeza ko amaze kuhagira inshuti nyinshi kandi na manager we akaba ari kubimufashamo cyane
Kanda hano wumve indririmbo yitwa' Ngwino' ya Clapton
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO