RFL
Kigali

Umuhanzi Ngabo Clapton afite gahunda ihambaye yo kuzamura umuziki we

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:18/12/2014 16:26
25


Umuhanzi Ngabo Clapton aratangaza ko agiye gutangirana umwaka mushya wa 2015 na gahunda ihamye yo kuzamura urwego rw’ umuziki we ndetse kuburyo azabasha no gushyira ahagarara umzingo w’ indirimbo ze zose



Ngabo Clapton yatangiye ibikorwa bya muzika mu mwaka wa 2012 ari nabwo ku itariki ya 6/7 muri uwo mwaka yagiye mu nzu itunganya umuziki, kugeza ubu Ngabo Clapton amaze gukora indirimbo z’ amajwi zigera kuri 6 harimo n’ indi ifite amashusho

Aganira na Inyarwanda.com, Ngabo Clapton yagize ati: “ maze gukora indirimbo 6, ariko mu 2012 nakoze indirimbo 2 arizo Ndakwinginze n’ iyitwa Ndanyuzwe.”

CLAPTON

Ngabo Clapton afite gahunda ndende yo kuzamura ibikorwa bye bya muzika

“Ntibyanyoroheye kubera kubifatanya n’ ishuri. Maze kuva mu ishuri nabwo ntibyari byoroshye, mu mwaka wa 2013 nakoze indi ndirimbo yitwa Mfite isoni ndetse nyikorera n’ amashusho, muri uyu mwaka wa 2014 nakoze indi ndirimbo yitwa Ngwino”

clapton

Ngabo Clapton ufasha indabo wambaye amataratara asanzwe ari umufana ukomeye wa King James aha bari basuye urwibutso rwa Genocide ruri mu murenge wa Ruhuha

Ngabo Clapton yabwiye Inyarwanda.com ko mu rwego rwo kurushaho guha agaciro ibihangano bye no kongera ingufu mu muziki akora yanyarukiye mu gihugu cya Uganda aho yahuriye n’ umuhanzi waho bakorana indirimbo yitwa Nisemeye ndetse kuri ubu ifatwa ry’ amasgusho y’ iyo ndirimbo rikaba rigeze kure ryenda kurangira

Kanda hano wumve indirimbo 'Feeling' ya Clapton

Yagize ati:” nshaka kugeza kure urwego rw’ umuziki nkora ntajenjetse. Maze iminsi ngerageza gukorana n’ abahanzi batandukanye b’i Kampala mu gihugu cya Uganda kuko ninaho nabonye Manager uri kumfasha cyane ngo ntere imbere”

“Nakoranye n’ umwe mu bahanzi baho indirimbo nziza yitwa Nisemeye, ubu tukaba turi gukora amashusho yayo kuko duteganya ko yazagera hanze mu minsi ya vuba kuko yenda kurangira”

Ngabo Clapton akaba yavuze ko muri uyu mwaka wa 2015 arimo agerageza gushaka uburyo bwose bushoboka akazakorana indirimbo n’ abahanzi bakomeye batandukanye baba abo mu Rwanda no muri Uganda cyane ko yemeza ko amaze kuhagira inshuti nyinshi kandi na manager we akaba ari kubimufashamo cyane

Kanda hano wumve indririmbo yitwa' Ngwino' ya Clapton

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gakire sylvie9 years ago
    turagushigikiye ngabo urabe gusa utazacika imbaraga nkabandi bahanzi babitangi bakabivamo naho ubundi courage mwana wurwanda
  • kayirebwa flavia9 years ago
    I really apriciate dear your effort kerp it up ndagushigikiye nkunda nijwi ryawe
  • Mutesi Gisele9 years ago
    Ngabo courage bro turagushyigikiye kd tukurinyuma muri byose kd tuzagufasha mubufasha bwose cyane cyane ibitekerezo
  • joyeuse9 years ago
    Ndagushyigikiye ch kdi wizere ushiremo umwete uzazamuka keep it up
  • njyewe9 years ago
    Urabyumva mzee congrz
  • cyubahiro willy9 years ago
    Clapto ndumva afite akazoza kbs turagushyyigikiye kbs nterimbere byose ni ubushake hamwe nuwaguhaye impano bizakorwa amahirwe musore
  • fred 9 years ago
    bro courage byazaba ari sawa ukoze ft na gakondo crew
  • joyeuse 9 years ago
    kbsa courrage tukurinyuma ntampamvuyogucika inege nubwo ururugendo tubatwiyemeje rwubuhanzi bitoroheraburumwese gsa courrage ma bro
  • 9 years ago
    turagushyigikiye musore wacu courrage kbsa
  • Aimee9 years ago
    Clapton courage umuchr tukurinyuma knd ntucike inege
  • teta9 years ago
    imana ibigufashemwo muvandimwe kd ndagushyigikiye
  • Dadah9 years ago
    Courage muhungu wange, bitangira buhoro buhoro bikagera kure. Intaneshwa tukurinyuma muribyose.
  • Alain9 years ago
    Courage bro turagushyigikiye
  • willy9 years ago
    Clapto nizeyeko uzagera kure.
  • teta9 years ago
    Imana ibigufashemwo muvandimwe
  • 9 years ago
    courage kdi Imana igufashe muri byose!!!tuzagushyigikira pe
  • 9 years ago
    courage Clapton kd Nyagasani aguhire mubyo ukora byose
  • 9 years ago
    courage Clapon kd Nyagasani aguhire mubyo ukora byose
  • 9 years ago
    courage
  • hirwa9 years ago
    tuzagerayo





Inyarwanda BACKGROUND