RFL
Kigali

‬Umuhanzi Jado Gasana arifuza gufasha abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ahereye i Mbuye

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:31/03/2015 8:09
3


Umuhanzi w’indirirmbo zifasha abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, Jado Gasana aratangaza ko yifuza ko amateka n’ ukuri kw’ ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 bitakwibagirana, abinyujije mu bihangano bye



Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Jado Gasana,ubwo yatugezagaho indirimbo y’ amajwi yise ‘Mbuye’ yadusobanuriye ko kimwe mu byamuteye kuyiha iri zina ndetse akaba ari nayo ndirimbo abanza gushyira hanze dore ko afite n’ izindi zizagera hanze mu minsi ya vuba, ari uko ariho akomoka, akaba azi neza amateka yaho mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo akaba yarifuje ko ukuri kw’ ibyahabereye kwamenyekana mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo.

jado

jado

Umuhanzi Jado Gasana

Jado Gagasana yagize ati: “Impamvu ya mbere yatumye mbanza indirimbo ya ‘Mbuye’ ni uko ari iwacu kandi narahakuriye ndetse n'amateka ndetse n'imibereho yaho ndabizi.”

jado

jado

Jado Gasana mu bikorwa byo kwibuka

UMVA HANO INDIRIMBO ‘MBUYE’ YA JADO GASANA

Uyu muhanzi mushya ariko unafite ibihangano byiza bitwe n’ ubuhamya cyangwa ubutumwa bukubiyemo, yatangaje ko we akora indirimbo zigamije kwigisha no guha ubuhamya abaturage kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse zigafasha abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi, akaba atazakora izindi ndirimbo zisanzwe kuko yaba anyuranije n’ intego yihaye mu muziki we.

Jado Gasana agira ati: “Gahunda mfite ni iyo gufasha abantu muri gahunda yo kwibuka. Nta zindi nteganya uretse izijyanye no KWIBUKA.”

Uyu muhanzi Jean de Dieu Gasana wahisemo gukoresha Jado Gasana nk’ izina ry’ ubuhanzi avuka i Mbuye mu karere ka Ruhango hahoze ari muri segiteri Mayunzwe, avuga ko yahoraga afite inzozi zo gushyira ahagaragara ubuhamya n’ amateka y’ ibyabereye aho akomoka mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abinyujije mu mpano ye yo kuririmba, ariko akomeza kubangamirwa n’ amasomo.

Ubu akaba asanga aricyo gihe cyo gukabya inzozi ze cyane ko amasomo yenda kuyarangiza aho arimo gukora icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters degree) mu bijyanye n’ ibaruramari ndetse n’ akazi akora akaba asanga katazamungamira mu buhanzi bwe.

jado

Kuba Jado Gasana yitegura gusoza amasomo ye mu kiciro cya gatatu cya kaminuza asanga bitazabangamira ibikorwa arimo ategura

Tugarutse ku bihangano bye, Jado Gasana atangaza ko ubu afite indirimbo nyinshi zigomba kuba zageze hanze mu minsi mike ndetse n’ amashusho yazo nayo akaba azahita agera hanze bitarenze iki cyumweru, izi ndirimbo zose zikaba zikubiyemo ubuhamya, n’ inyigisho bigamije gushimangira ukuri kw’ ibyabaye, akaba yizera ko zizafasha abantu kudaha amatwi abagoreka amateka y’ igihugu.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco9 years ago
    yooo courage wangu(Interne)
  • 9 years ago
    sha nibyiza komerezaho turagushyigikiye
  • LUCKY9 years ago
    EEEEEH Go high musore wange kdi ni byiza guhera iwanyu n'abandi uzagenda ubafasha gake gake!!!!mpaka cyane





Inyarwanda BACKGROUND