RFL
Kigali

Umugore wari umuzunguzayi akaza no gukanika, ubu ni umumotari ubirambyemo umaze gutera imbere

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/02/2016 10:45
3


Nyiramajyambere Claudine, ni umwe mu bagore bacye b’abanyarwandakazi bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, akazi kamaze kumuteza imbere nyuma yo kukinjiramo avuye mu kandi kazi ko kuba umuzunguzayi no kuba umukanishi mu mujyi wa Kigali ashakira imibereho umuryango we.



Umwuga wo gutwara abantu kuri moto uzwi nk’ikimotari, bimenyerewe ko ukorwa n’abagabo n’abasore ndetse n’ubwo amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye agenda acengera benshi mu banyarwanda, ntabwo abari n’abategarugori bawinjiramo baraba benshi. Umugore witwa Nyiramajyambere Claudine we, amaze imyaka irindwi awukora nk’uko yabishimangiye mu kiganiro kirekire yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ndetse uyu mwuga ukaba waramufashije kwiteza imbere n’umuryango we, dore ko ari umugore ufite umugabo babyaranye abana batatu.

claudine

Nyiramajyambere w’imyaka 39 y’amavuko, avuga ko nyuma yo kuva i Gahini mu karere ka Kayonza ko mu Ntara y’Iburasirazuba aho avuka, yatangiye gushakisha ubuzima mu mujyi wa Kigali akora akazi ko kubungana imyenda hirya no hino mu mujyi wa Kigali, akazi avuga ko katari koroshye kuko yahoraga afatwa akamburwa ibyo yacuruzaga, ubundi akajya anafatwa agafungwana n’abandi b’inzererezi, igihe kikaza kugera akabivamo akajya gukora ibijyanye n’ubukanishi n’ubwo ntaho yari yarabyize.

Nyiramajyambere ubu ni umwe mu bagore bacye bakora uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto

Nyiramajyambere ubu ni umwe mu bagore bacye bakora uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto

Uyu mwuga wo gukanika amamodoka nawo udakorwa n’abagore benshi, Nyiramajyambere avuga ko atigeze awiga mu ishuri ariko akaba yarabigiyemo mu rwego rwo gushakisha ubumenyi bw’icyo yakora cyabasha kumutunga, akagenda akopera uko abandi babigenza agamije no kuba yazahakura uruhushya rwo gutwara imodoka.

Nta shuri nigeze mbyigamo mvuga ngo ndiga ubukanishi, naragiye ninjira mu igaraji mbyigiramo, ubwo natangiye nsa n’umuyedi (umufasha) w’abakanishi, bigeze aho nanjye nza kumenya utwo mbasha gukoramo , ubwo umurimo ntangira kuwukora gutyo, ariko nakoraga uwo murimo mfite provisoire (uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka) ngirango mbonereho menye imodoka neza nzakore ibizami. Ubwo ariko nakoze ibizami by’imodoka birantsinda, nza gufata moto nkoze ibizami ndatsinda ntangira umwuga w’ikimotari. Nyiramajyambere.

Nyiramajyambere Claudine yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mwuga we awukunda cyane kandi ukaba umaze kumuteza imbere, dore ko uretse kuba umufasha mu gushakira umuryango we ibibatunga no kwishyurira amafaranga y’ishuri abana be batatu, unamufasha kwishyura moto akoresha kuburyo ubu abura amafaranga macye ngo arangize kuyishyura ayegukane burundu. Ashimangira ko n’umugabo we amufasha gukorera urugo, ariko akaba ari we winjiza menshi abifashijwemo n’aka kazi akora ko gutwara abagenzi kuri moto.

motari

Akomeza avuga ko umugabo we yatunguwe no kumubona muri aka kazi, kuko n’amakuru y’uko yabonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto yamugezeho atari we ubimwibwiriye, ahubwo abantu bakamusanganiza inkuru y’uko umugore we yatsinze kandi atari anazi ko umugore we ajya kwiga moto. Kuba agakora ari akazi kamenyerewe ku bagabo, ngo uyu mugabo we nta kibazo na gito abigiraho ahubwo aramushyigikira.

motari

Asoza ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Nyiramajyambere Claudine yasabye abakobwa n’abagore ko bakwitinyuka bakinjira muri uyu mwuga kuko wabateza imbere ukanakemura ikibazo cy’ubushomeri kibereye benshi inzitizi, akanabizeza ko nta kidasanzwe kiri muri aka kazi kuburyo kabananira. Asaba kandi Minisiteri n’ibigo bifite mu nshingano zabo guteza imbere abari n’abategarugori, ko bazamufasha kubona moto yigishirizwaho yo mu bwoko bwa YAMAHA AG 100, akaba yazayifashisha mu kwigisha abandi bagore n’abakobwa bifuza kwinjira muri uyu mwuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabro8 years ago
    uyu mudamu nihatari kbsa courage cyaneee,,,,,,!!! don't give up...
  • 8 years ago
    Eeee uyu yarakamiritse ntamishinyiko kabisa. Urebye no mumaso ye, yarasiritse kabisa. Iyo ntabona iriya photo hejuru ahagaze, nabonaga asa n'umugabo da. Ikintu cyose n'ukwiyemeza bimwe bita kuba déterminé, kwiha intumbero wivuy'inyuma, uti kama mbaya, mbaya. Uhitamo icyo ukora ubundi Imana ikabiguheramo umugisha, ntacyo wabona utakiruhiye, wapi. Courage maman. N'abandi barebereho.
  • jm8 years ago
    YEWEEEEE, HARI N'ABANDI DISI BAKORA AKAZI KA KI MOTAR ARI ABAKOBWA KDI ABA CLIENTS BAKABAKUNDA KUKO BATWARA NEZAAAAAAAAAAAA





Inyarwanda BACKGROUND