Mu mwaka wa 2009 ni bwo Danijela Kovacevic ukomoka muri Serbia yibarutse umwana w’umukobwa Marija, gusa ntiyabashije kumubona kuko yahise atakaza ubwenge agwa muri koma yamazemo imyaka 7 yose atarabasha kugaruka mu buzima busanzwe. Kuri ubu rero nibwo uyu mubyeyi yakangutse ndetse anabasha kubonana n’umwana we bwa mbere.
Uyu mugore kuri ubu uherereye mu Budage mu bitaro aho arimo afashirizwa kongera gutora agatege no kongera kugaruka mu buzima busanzwe, iki kibazo ngo yari yagitewe n’amaraso ye yahumanye mu gihe yabyaraga. Danijela akaba yatunguye abaganga basaga n’abatakaje icyizere, ubwo yakangukaga ndetse kuri ubu akaba abasha kumva.
Danijela n'umukobwa we
Ku nshuro ya mbere kuva avutse rero, Marija yabonye nyina abasha kumubwira akizera ko ibyo avuga abyumva nubwo atamusubirisha amagambo ariko amwereka ko yamwumvise akamusekera no kumureba imbona nkubone. Kubona Marija na nyina barebana byari nk’igitangaza. Aka kana iteka kahoraga iruhande rwa nyina nyuma yo kuva ku ishuri, aho ndetse kavugaga ko kizeye ko igihe kimwe kazaganira na nyina nkuko byemejwe n’umwe mu bo mu muryango wabo.
Marija ahora iteka iruhande rwa nyina
Nkuko abaganga bari kumukurikirana b’ahitwa Pforzheim babitangaje ngo Danijela aragenda amererwa neza, ubu arimo arabasha gufata ikaramu n’ikayi mu ntoki ndetse akicara agakurikirana ibiganiro by’abantu.
Aha yari atangiye kugaragaza ibimenyetso byo kugenda amererwa neza
Uko kugenda amererwa neza ngo biraterwa n’uburyo yakurikiraniwe hafi agabwa imyitozo ihagije imufasha kugarura ubwenge. Kugira ngo avurwe Leta ya Serbia yari yemeye gutanga amafaranga ariko ubu bufasha bwahagaze adakize kuko batabashaga kumenya neza indwara yaba arwaye.
Aha yari kumwe na nyina, umwe mu bamwitayeho kuva yagera mu bitaro
Nyuma yo kubona ko arimo agenda amererwa neza ubu umuryango we watangiye gusaba ubufasha hirya no hino aho bavuga ko hakenewe byibura ibihumbi 50 by’ama-Euro(ni ukuvuga asaga miliyoni 42 mu mafaranga y’u Rwanda) kugirango akomeze kwitabwaho n’abaganga bityo n’icyizere cyo gukira cyiyongere.
Se yagize ati “ Arimo kugenda agarura agatege, ariko Danijela ubu ameze neza cyane ugereranije na mbere. Ibiro bye byariyongereye, ubu aragarura ubwenge kandi afite ubuzima. Ubu arabasha guseka no kurakara.”
Se nawe yakomeje kumuba hafi
Nkuko bagiye babigarukaho kuri paje bamufungurije yo kunyuzaho inkunga no kumusengera ngo amere neza, Danijela yisanze mu rukundo rukomeye ku myaka 17 bimuviramo gutwara inda gusa aza kugira ibibazo bikomeye ubwo yibarukaga umwana we nkuko twabigarutseho hejuru. Kuva icyo gihe umutima warahagaze agwa muri koma ariko ubu wongeye gutera, arabona, arumva ariko ntabwo aragira ubushobozi bwo kwibuka abantu, ntavuga ariko kandi abasha kugenda gato iyo hari umuntu umuri hafi.
Ubu arabasha kwicara agakurikirana ibiganiro nkuko byemejwe n'abaganga
Imyaka 7 yarishize ari muri koma
Ubu umuryango we urimo gukora ibishoboka byose ngo bakusanye inkunga kugirango akomeze yitabweho neza
Danijela ubwo yaratarahura n'iyi nsanganya
TANGA IGITECYEREZO