RFL
Kigali

Umugore w'imyaka 44 yibarutse abana bane nyuma y'imyaka 18 yarabuze urubyaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2014 9:27
21


Umugore w’imyaka 44 y’amavuko witwa Clara Dominique wari umaze imyaka 18 abana n’umugabo ariko batarabasha kubona umwana, kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize yibarutse abana bane b’impanga, abakobwa batatu n’umuhungu umwe, ibi bikaba byarabereye mu gihugu cya Benin.



Clara Dominique washakanye n’umugabo we mu mwaka w’1996, yatangaje ko ibyamubayeho ari imbabazi z’Imana zatumye we n’umugabo we bagumana mu gihe bari barabuze urubyaro kugeza aho bari bamaze imyaka 18 bakibana kandi neza, none ikaba yaragiye kubaha urubyaro ikabahera rimwe abana bane.

Uyu mugore ati: “Ndimishimye cyane kuba njye n’umugabo wanjye twaragumanye kugeza iki gihe, ubu ni ubuhamya bw’imigisha y’Imana. Umugabo wanjye yahoraga anteramo imbaraga ko Imana izabikora, umugabo wanjye ntiyigeze anyinuba cyangwa ngo ajye gushaka umwana hanze. Narishimye cyane nkimara kumenya ko ntwite abana bane, nari ntarabona umuntu ubyara abana bane, ntibyari byoroshye kubatwita kuko nari ndemerewe cyane, buri cyumweru gisoza ukwezi najyaga ku rusengero gutura Imana abana banjye”

Uyu mugore akomeza avuga ko kuba bari abakirisitu byabafashije kubasha kugumana no gutura Imana ikibazo cyabo, imiryango yabo nayo ikaba yarabaretse ntiyabashyiraho igitutu kuko yabonaga ko basenga kandi ibibazo byabo byose babiragiza Imana.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • OOO9 years ago
    HAHIRWA ABIHANGANA BARI MU MANA BYA NYABYO. KUKO IMIGISHA NTIBURA KUBAGERAHO
  • Edith9 years ago
    Shimwa Mana ko igihe wagennye utajya ukirenza.
  • umuhoza c9 years ago
    sinabona icyo mvuga gusa Imana yacu irahambaye
  • cola9 years ago
    ndumva iki ari igitangaza pe .hasingizwe imana nyirimbabazi
  • niyonkuru sa9 years ago
    imananibyose kubayizera
  • Ntwari Epitace 9 years ago
    We have to say AMEN and praise our LORD.
  • Ntwari Epitace 9 years ago
    We have to say AMEN and praise our LORD.
  • Robert9 years ago
    Iri ni isomo kubizera Imana!!!
  • Kalisa 9 years ago
    ohhh. Erega itangishaka
  • 9 years ago
    Imana ikwiye kwitwa Imana uwo ni Sara wakabiri.imuhaye abo yabuze bose.shimwa Mana amen
  • aline9 years ago
    amen amen.yesu ushimweeeeee
  • 9 years ago
    Amen
  • ange9 years ago
    Yoooo Mana nange ndagushimye kandi ndagutegereje ku kibazo cyange!!
  • Vava9 years ago
    Imana ishobora byose ishimwe cyane! Amen
  • niyongira nithy9 years ago
    Iminsi gihumbi kumwana womuntu numunsimwe Kumana ntitukaramnirwe iratureba nshimwa MANA
  • Ngwinondebe godelive9 years ago
    Shimwa mana ibindashobokera abana babantu imbereyawe birashoboka.
  • Rebecca9 years ago
    Imana ikora ibitangaza abantu bagatangara ariko yo ntijya itangara kuko ari igitangaza.
  • 9 years ago
    Mbega imana igiraneza gusa biratangaje kuko bishobora bake ark uwizeye imana ntakorwa nisoni kd ngo iyo wihanganye ntugwe isari urasarura kd amasezerano yimana naho yatinda ntajya ahera ndishimye cyane imana ibongerere ubushobozi kd ibiteho.
  • MAHEREZO9 years ago
    IRASHOBOYE IBYO YAVUZE BIRASOHOYE KANDI NIBINDI IZABIKORA. KJAMES
  • Uwiduhaye Melodi9 years ago
    Imana nigitangazape! Ndishimye cyane.





Inyarwanda BACKGROUND