Umugore w’imyaka 44 y’amavuko witwa Clara Dominique wari umaze imyaka 18 abana n’umugabo ariko batarabasha kubona umwana, kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize yibarutse abana bane b’impanga, abakobwa batatu n’umuhungu umwe, ibi bikaba byarabereye mu gihugu cya Benin.
Clara Dominique washakanye n’umugabo we mu mwaka w’1996, yatangaje ko ibyamubayeho ari imbabazi z’Imana zatumye we n’umugabo we bagumana mu gihe bari barabuze urubyaro kugeza aho bari bamaze imyaka 18 bakibana kandi neza, none ikaba yaragiye kubaha urubyaro ikabahera rimwe abana bane.
Uyu mugore ati: “Ndimishimye cyane kuba njye n’umugabo wanjye twaragumanye kugeza iki gihe, ubu ni ubuhamya bw’imigisha y’Imana. Umugabo wanjye yahoraga anteramo imbaraga ko Imana izabikora, umugabo wanjye ntiyigeze anyinuba cyangwa ngo ajye gushaka umwana hanze. Narishimye cyane nkimara kumenya ko ntwite abana bane, nari ntarabona umuntu ubyara abana bane, ntibyari byoroshye kubatwita kuko nari ndemerewe cyane, buri cyumweru gisoza ukwezi najyaga ku rusengero gutura Imana abana banjye”
Uyu mugore akomeza avuga ko kuba bari abakirisitu byabafashije kubasha kugumana no gutura Imana ikibazo cyabo, imiryango yabo nayo ikaba yarabaretse ntiyabashyiraho igitutu kuko yabonaga ko basenga kandi ibibazo byabo byose babiragiza Imana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO