RFL
Kigali

Umugore w’imyaka 24 yahishuye ko yaryamanye n'abagabo basaga 1000 bishavuza cyane umugabo n’abana be

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/01/2017 9:39
1


Nyuma yo guhishura ibanga rye akavuga uburyo yaryamanye n’abagabo basaga 1000, umugore w’umunyamerikakazi witwa Mercedes w’imyaka 24 y’amavuko wari wifitiye urugo kuri ubu asigaye atagira aho aba.



Mercedes w’ imyaka 24, yashyingiranywe na Andrew wahoze ari umusirikari mu gihe cy’imyaka igera kuri 6, bakaba barabyaranye abana 2. Ubusanzwe bakaba bari bafite umuryango ubayeho mu buzima bwiza dore ko biberaga mu nzu y’ibyumba 7. Ariko byose byazambye ubwo Mercedes yagaragaje ko ubuzima bwe yabusangiraga n’ inshuti ndetse n’abaturanyi.

Ubwo buhemu yashyize ku karubanda bwamuteye kwirukanwa mu rugo ndetse akaba kure y’abana be 2. Avugira kuri Televiziyo y’igihugu, Mercedes yaniyemereye ko anywa icupa rya Voduka ku munsi. Avuga ko arambiwe kubaho mu buzima bw’ikinyoma yise (double-life) nubwo umugabo we atari abizi neza.

Mercedes aganira na Dr Phil yagize ati,”Nabayeho ubuzima bwanjye bwose ndi umubeshyi. Umbonye kuri Facebook abona ko mfite inzozi z’umunyamerikakazi. Ukuri ni uko nabaye umusambanyi kuhera ngifite imyaka 14 y’amavuko."

Yakomeje asobanura ko yabonanaga n’abagabo 50 cyangwa 60 mu cyumweru kimwe akinjiza angana n’ibihumbi 6 by’amadolari y’Amerika ku cyumweru, akaba yararyamanye n’abagabo barenga 1000.

Nkuko tubikesha SDE,Yakomeje agira ati “Nahuye na Andrew mu myaka 6 ishize kandi nta kintu yari abiziho. Yatekerezaga ko nakoreraga ikigo cyigenga kumbi byari ibinyoma. Ahagana mu kwezi gushize nibwo yatahuye ko umwana wacu wa 2 atari uwe mu buryo bw’amaraso. Umuhungu wanjye mu by’ ukuri n’uw’inshoreke (Client) yanjye."

Andrew nawe avuga ko nta kintu na kimwe yari abiziho ku kuba umugore we yaramucaga inyuma. Yagize ati “Mercedes ni umubeshyi kabutindi kandi aciye bugufi. Mfite igihamya cya Videwo (Security video camera) yamufashe ari hamwe n’umugabo mu nzu yanjye. Nyuma y’uko ibi byose byagaragaye, ngiye kumuha amahirwe ya kabiri yo kuba nyina w’abana ariko urukundo rwacu rurangiriye aha. Aho mbimenyeye, asigaye yibera muri hoteri nyinshi zitandukanye. Impamvu imwe gusa inteye kuba ndi aha, ni kubw’ abana banjye. Niba ntacyo bimubwiye, nzita ku bana banjye njyenyine."

Dr Phil amubajije uko abyumva, Mercedes yamusubije muri aya magambo. "Nabaye umuhehesi, umugore mubi. Naryamanye n’umwe mu bagize umuryango we. Nabaswe n’ibisindisha. Namuciye inyuma ubwo yari yaragiye mu butumwa bw’akazi mu gihe cy’amezi 7."

Mercedes akomeza avuga ko ku myaka 14 gusa y’ubukure yari afite Shuga dadi (sugar Dady) kandi akanavuga ko ku myaka 16 yabaga mu nzu nini cyane kandi ihenze (mansion) ndetse anagenda mu modoka nziza ya Mercedes. Nyamara mushiki we yaje nk’iya katera kuri stage avuga ko mushiki we (Mercedes) atigeze aryamana n’umugabo w’ imyaka 68 kandi ko yabanaga na se akiri muto. Yanabwiye Dr Phil ko kubeshya bitazigera bimuvamo.

Andrew ni umupapa kandi akaba n’umugabo utangaje.Ntekereza ko Dr Phil azafasha umuvandimwe wanjye kandi ni nawe wenyine wabishobora. Ubu Andrew akeneye kwita kubana be ku buryo bwimbitse kugeza igihe nyina agarukiye ibuntu.

Nubwo yabonaga amafaranga menshi, Mercedes nta n’ifaranga na rimwe afite kubera ko ubu atagira aho aba. Ababaye cyane Dr Phil yaramubajije ati,’’Amafaranga yawe wayakoresheje iki? Haba hari aho wayashyize se? Njye uko mbibona, ni uko utagishobora no kumenya ibyo ukora.’’

N’amarira menshi, Mercedes aravuga ati,’’Si umubyeyi mubi ndetse n’abana be baramukunda." Ku girango amusubize ku murongo, Dr Phil yamwohereje mu kigo gikuramo abantu ibiyobya bwenge (Rehab). Agira ati,”Uri umubyeyi gusa ubu ho ntiwabishobora kubera ko udashobora gutanga icyo udafite.’’ Akomeza muri aya magambo ati,"Nzagushakira ikigo cyo ku kwitaho ugashiramo ibiyobya bwenge (Rehab) ariko ubonye wakize wampamagara nkababwira bakakurekura."

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyakaremye Shedrack7 years ago
    she is not easy seriously I am surprised





Inyarwanda BACKGROUND