RFL
Kigali

Umugani wa Ngunda-Igice cya Kabiri

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2014 10:43
0


Ngunda aba aho, aba iciro ry'imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati “Harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko. Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu.



Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru. Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko uko ndya ni ko nkora. Ubwo sindi igisambo uko bamvuga. Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije. Ese icyatumye atandarika ni iki ? Henga muhime njye kumuvumba.”

Ngunda

Ati reka nigire kuvumba kwa Ruganzu

 (Kwa Ruganzu)

Ngunda: - Gahorane amashyo n'ingoma Nyagasani ! Umvaikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi ko nta muntu n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo bitwaye, mupfe kumvumbya gusa.

Ruganzu : - Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba wahamaze wafatiriye n' ahandi. Ariko se nari kubona inzoga ziguhagije n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanzantari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.

Ngunda: - Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza gusa nigendere. Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.

Ruganzu: -Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe, ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye kukwereka, ariko uramenye !

Ngunda: - Ndasogongera gusa mba nkuroga! Ndetse mfite urugendo, iyo mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.

Ruganzu: - Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba abahinzi.

Ngunda : - Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.

Umunyanzoga: - Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe. Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi muri rwinshi. Enda umuheha.

Ngunda: - Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka,nawukuye mu ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha iyindi miheha.

Umunyanzoga: - Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire.

(Ngunda agarutse)

Umunyanzoga: - Mbe Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute ?

Ngunda : - Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.

Ngunda

Yarasogongeye asiga ibibindi byose bibomborana

Umunyanzoga: - Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.

Ngunda (wenyine) : - Abanyanzoga baba abapfu ! Ubundi yari asanzwe ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana. Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota. Ubwo Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini ntiyanga kugawa. Kandi simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye. Yambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye. Ubundi bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi ? Henga ndetse nigendere. Sinashobora kumva imivumo y' abanyanzoga! Twahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse ! Nguriya arahindukiye. Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse ! Emwe si uruda rwanjye rwananiranye!?

Umunyanzoga (wenyine): - Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte ? Ruganzu ndamubwira iki ? Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he? Ararinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda.. . Ruganzu ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi. Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga nzazisubizeho ubwanjye. Mana y'i Rwanda, urampe gukira irya none!

Ruganzu : - Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?

Ngunda : - Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse !

Ruganzu: - Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye...

Ngunda (ageze hilya): - Nyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi, murangirire imbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.

Ruganzu: - Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.

Inda nini icura uwayihaye.

Uburana urubanza rw'inda ntatsindwa

Igize cya gatatu tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND