Sean Jones w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yimwe akazi ko kwigisha mu gihugu cya Korea y’epfo aho yahowe ko ari umwirabura.
Nk’uko bigaragazwa mu mafoto agaragaza ubutumwa bugufi yagiye yandikirana mu bihe binyuranye n’ababaga bamurangiye akazi ko kwigisha icyongereza, Sean Jones ukomoka muri Okrahoma, akaba asanzwe yigisha ururimi rw’icyongereza ari narwo yakiraga akazi muri iki gihugu yaratsembewe burundu kuko ari umwirabura.
Aha mbere yageze, uwari umurangiye yo akazi, yamwandikiye ubutumwa buvuga buti: “Sorry, they just told me that they actually want a white teacher” ugenekereje mu Kinyarwanda yamubwiye ngo: “Ihangane, bambwiye ko bashaka gusa umwarimu w’umuzungu.”
Mu bihe binyuranye, ubutumwa yandikiranaga n'uwabaga amurangiye akazi Sean Jones ntiyiyumvishaga ko iri vangura rikibaho
Nk’uko Koreaboo dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, Jones ntiyahagarariye aho kugerageza gushaka akazi muri iki gihugu, ndetse kandi ntiyatinze kubona ahandi ashobora kuba yakora, dore ko nyuma y’iminsi 2 gusa yari abonye ahandi, ariko naho uwamurangiraga yagarutse amubwira ati: “I’m sorry, I just found out today that my school is one of ones that won’t hire black people.” Ugenekereje mu Kinyarwanda yaramubwiye ati: “Ihangane, uyu munsi naje kubona ko ishuri ryanjye ari rimwe muri yayandi adakoresha abirabura.”
Jones yimwe akazi muri ibi bigo byose nyamara yujuje ibisabwa birimo kuba afite uburambe bw’imyaka 2 yigisha icyongereza, kandi akorera mu mahanga (hanze ya Amerika), ndetse kandi akanamenya ururimi rw’igikoreya.
Sean Jones wimwe akazi ahorwa kuba umwirabura
Akimara kubona ko kuba umwirabura bimubereye imbogamizi mu kubona akazi, Jones yagize ati: “ibi ni ukubwira abanyeshuri ko abirabura ari bantu babi naho abazungu bakaba beza. Kuki abazungu aribo bahabwa agaciro gusa? Ibyo sibyo. Twese dukwiye amahirwe angana.”
Umuvugizi w’ishami ry’icyongereza muri kimwe mu bigo Jones yari agiye kwakamo akazi, yavuze ko abanyeshuri babo bakiri bato bityo bakaba batifuza kubaha abarimu b’abanyamahanga babaha indi mico itandukanye n’uwa Korea, bishobora kubagiraho ingaruka ku mikurire yabo, ariko Jones we akaba avuga ko urwo ari urwitwazo kuko abanyamerika bo baha ikaze uje abagana bose kandi ntibigire ingaruka kuri bo.
Nyuma y’uko iki gikorwa kigaragaza ivangura rikomeye kimenyekanye, ubuyobozi bw’iri shuri bwasabye Jones imbabazi aho bwavuze ko habayeho ikosa mu ihanahana ry’amakuru, ndetse ko bagiye kumuha akazi. Naho Jones we akaba avuga ko iri vanguraruhu ritagakwiye kuba rikibaho.
Ese wowe ni iki uvuga kuri ibi bikorwa byakorewe Sean Jones?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO