RFL
Kigali

Umugabo yaturikanwe na telephone ye yari iri ku muriro iruhande rw’uburiri bwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/08/2018 12:11
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, mu gihugu cya Malaisie ni bwo umugabo witwa Nazrin Hassan yaturikanywe na telephone igezweho bakunze kwita Smart phone ubwo yari icometse ku muriro iruhande rw’uburiri bwe, inkongi y’umuriro ifata inzu yose.



Muramu wa Hassan avuga ko uyu mugabo yagiraga telephone ebyiri ariko batazi iyaturitse muri zo ari nayo yabaye intandaro yo kuba abana batatu bagiye kuzakura badafite se iruhande rwabo kuko yahise yitaba Imana.

Bamwe mu bakoranaga na nyakwigendera Hassan bavuze ko batazibagirwa umurava yakoranaga akazi ke ndetse ngo isi ibuze umuntu w’umumaro cyane ariko kandi ngo agiye yakundaga cyane umugore we n’abana be batatu.

Nyuma y’ibyabaye benshi bakomeje kwibaza impamvu ituma telephone ishobora guturika ariko bamwe mu bahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga bavuga ko hari telephone nziza zibaho ku buryo iyo zuzuye zo ubwazo zikupa ariko bitewe na bateri zishaje cyangwa zidafite ubuziranenge, telephone ishobora gushyuha kugera ku kigero cyo kuba yaturika igatera inkongi y’umuriro.

Aba bahanga rero bavuga ko ari byiza gukura telephone ku muriro mu gihe imazeho umwanya munini kabone n’ubwo yaba itaruzura kuko bitabaye ibyo ishobora gutwara ubuzima bw’abayegereye bose.

Ibindi bavuga umuntu akwiye kwirinda birimo: Kudacomeka telephone umwanya munini cyane, kutitabira telephone mu gihe iri mu muriro (kuri chargeur). Ni byiza cyane kurinda telephone umucanga, amazi cyangwa umuriro ndetse ukirinda kudashyira telephone mu mufuka w’ishati wambaye.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND