RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Umugabo yashyinguranwe miliyoni 200 ayitwaje nka ruswa yo kuzaha Imana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/01/2017 12:10
1


Charles Obong ni umugabo watabarutse ku myaka 52 akaba yarahoze ari umukozi muri Ministeri y’abakozi ba Leta ya Uganda kuva muri 2006 kugeza muri 2016 yagize icyifuzo cyo kuzitwaza miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda ngo azayapfumbatishe Imana ku munsi w’urubanza.



Uyu mugabo yabisabye abo mu muryango we ko bazamushyingurana aya mafaranga akazayihera Imana igakiza ubugingo bwe ubwo umunsi w’urubanza uzaba ugeze. Uyu mugabo yaje kwitaba Imana ku itariki 17/12/2016. Umwe mu bitabiriye ishyingurwa rye avuga ko ubwo bafunguraga isanduku basanzemo ibihumbi 5700 by’amadolari ari mu noti z’ijana. Uyu mugabo yashyinguwe aho akomoka mu gace kitwa Adagani mu ijoro rya tariki 24/12/2016.

Uyu mugabo washyinguwe mu isanduku ihenze, dore ko ihagaze hafi miliyoni 5 z’amafaranga yo mu Rwanda, ngo mbere yo gupfa yasize yanditse inyandiko (will) ivuga ko umugore we agomba kunyanyagiza amafaranga menshi mu isanduku ye, agera kuri miliyoni 180, wakongeraho miliyoni 20 z’amashilingi yaguzwe isanduku akaba miliyoni 200 ndetse uyu mugabo yari yasabye abavandimwe be 2 ko bazacunga bakareba niba koko ibyo yasabye umugore we byarubahirijwe.

Umugore we yari yaje yayitwaje ariko bimwanga mu nda ku munota wa nyuma ntiyayashyira mu isanduku. Umwe mu bari bitabiriye ishyingurwa ry’uyu mugabo akaba na muramu we yahamije ko bagifungura iyi sanduku basanzemo amadolari 5700 nabyo bigakurwamo bikabikwa n’abantu bo mu muryango.

Nyuma yaho uyu mugabo yarashyinguwe ariko impaka zirakomeza biba ngombwa ko imva ye yongera gufungurwa amafaranga agashyirwamo nk’uko nyir’ubwite yari yabyifuje, miliyoni 200 zishyinguranwa nawe. Gushyingurana umuntu amafaranga ngo ni umuco ku bantu bafite imyizerere y’abalangi, uyu mugabo yari yizeye ko aya mafaranga ari ruswa azaha Imana ku bw’ibyaha yakoze akiri ku isi.

Source: Daily Monitor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi7 years ago
    yararindagiye uwo mugabo





Inyarwanda BACKGROUND