RFL
Kigali

Umugabo yakoze ubukwe n'umukobwa yibyariye agamije kumuhesha VISA y'u Bwongereza

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2014 8:03
4


Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yakoze ubukwe n’umukobwa yibyariye agamije kumuhesha urupapuro rw’inzira n’ibyangombwa byo byo mu gihugu cy’u Bwongereza, uyu bakoze ubukwe kandi uretse kuba ari umukobwa we asanzwe ari n’umugore ufite umugabo n’abana bane b’abahungu.



Uyu mugabo w’umunyamayeri atangaje yitwa Jelili Adesanya, akaba afite imyaka 54 y’amavuko, akagira ubwenegihugu bwa Nigeria ari naho yabyariye uyu mukobwa bashyingiranwe, ariko akaba amaze imyaka 30 yose yibera mu Bwongereza ndetse yamaze no kubona ibyangombwa bya burundu byo gutura mu Bwongereza anahabwa ubwenegihugu.

Mu gushaka gukora ubukwe n’umukobwa we, amakuru dukesha ikinyamakuru Gossip Nigeria akomeza avuga ko uyu mugabo Adesanya yari agamije guhesha umukobwa we, umukwe we (umugabo w’umukobwa we) ndetse n’abuzukuru be bane (abana b’umukobwa we) uburenganzira bwo kujya kwibera ku mugabane w’u Burayi muri iki gihugu cy’u Bwongereza, ibyo akaba yarabyigiye amayeri maze akora ubukwe ashyingiranwa n’umukobwa we by’urwiyerurutso, kuko ubusanzwe iyo umugabo ashatse umugore w’umunyamahanga, buri umwe muri abo bishobora guhita bimuhesha ubwenegihugu uwo bashakanye yari asanzwe afite..

Uyu mugabo yateguye ubukwe bw’ikinamico n’umukobwa we, hafatwa amafoto bigaragara ko ari ay’abageni bishimiye kurwubaka, kuburyo ibyangombwa byose bagejeje ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka byerekanaga ko uyu mukobwa we witwa Karimotu Adenike ari umugore we wa nyawe.

Nyuma y’ubukwe uyu mugabo yajyanye n’umukobwa we mu Bwongereza byitwa ko ajyanye umugore we bashyingiranwe, hanyuma bakaba bari bategereje ko umugore ahabwa ubwenegihugu n’uburenganzira bwa burundu bwo gutura mu Bwongereza nk’abongereza, hanyuma uyu mugabo n’umukobwa we byanditse ko ari umugabo n’umugore bakazahita batangira gushaka gatanya, bamara kuyibona uyu mugore akazabona gusubira muri Nigeria ariko akagenda nk’Umwongerezakazi, agashyingiranwa n’umugabo we wa nyawe byitwa ko ari bwo bagishyingiranwa, hanyuma ibyo bigahesha uyu mugabo we n’abana babo impapuro z’inzira n’uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza bikazagera n’aho bahabwa ubwenegihugu.

Ubu bukwe bw’amayeri bwabaye mu myaka ibiri ishize ariko umugabo n’umukobwa we bakaba ubu bibera mu Bwongereza, kugeza ubu bukomeje gukorwaho iperereza n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’Abongereza kugirango uyu mugabo n’umukobwa we babana yitwa umugore we bazabinahirwe, gusa kugeza ubu ibimenyetso n’ibyangombwa byatanzwe n’uyu mugabo bikomeza gushimangira ko ari umugabo n’umugore kandi yabihawe n’ibigo bibifitiye ububasha, hakaba hitezwe umwanzuro uzava muri iri perereza rigikomeje.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dad9 years ago
    Ndumiwe koko uzi ko ari film neza neza!
  • ha9 years ago
    hahhhh ubukwe bwa meyeri???????
  • Ndikubwimana celestin9 years ago
    Ntibisanzwe pe
  • KWIZERA9 years ago
    IBYOYAKOZE NIBYO





Inyarwanda BACKGROUND