RFL
Kigali

Malawi: Umugabo ubana na Virusi itera Sida wasambanyaga abana yatawe muri yombi ku itegeko rya Perezida

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/07/2016 12:59
0


Uyu mugabo witwa Eric Aniva ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida yari yarahawe ikiraka n’abashakaga kumukoresha imigenzo ya kera aho umwana w’umukobwa ukijya mu mihango bwa mbere ahabwa umugabo bakaryamana, gusa Eric ntiyari yarabwiye abamuhaye aka kazi ko abana na Virusi itera Sida.



Uyu mugabo yatawe muri yombi ku itegeko rya Perezida wa Malawi Peter Mutharika wanasabye ko abafatanyacyaha muri ibi bikorwa bose bakwiye gukurikiranwa. Uyu mugabo yari yahawe akazi n’abagishyira mu bikorwa imigenzo ya kera aho umwana ukijya mu mihango ku nshuro ya mbere ahabwa umugabo uzwiho kuba inararibonye bakaryamana. Uyu muco uracyakorwa mu duce tumwe na tumwe two muri Malawi.

Eric Aniva azahanwa ahanini hagendewe ku kuba atari yaramenyesheje abamuhaye akazi ko abana na Virusi itera Sida, ibi bifatwa nk’ubugome bugambiriwe hakiyongeraho n’uko abana yaramanaga nabo bari mu kigero cy’imyaka 12 na 15, imyaka itari iy’ubukure. Perezida Peter Mutharika yanavuze ko imigenzo nk’iyo itemewe mu gihugu cye ndetse ko bihesha isura mbi Malawi mu ruhando rw’amahanga.

Umwaka washize nibwo Malawi yahinduye itegeko ryo gushyingirwa aho umuntu yashyingirwaga byemewe n’amategeko ku myaka 15, ubu ikaba yarazamuwe ikaba 18, ibi byatanze ikizere ku miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yari yarahangayikishijwe n’abana bagirwa abagore batari bakura muri Malawi.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND