Aceh ni yo ntara yonyine isigaye ikigendera ku mahame n’amategeko ya sharia mu gihugu cya Indonesia. Ni muri urwo rwego umugore n’umugabo bashinjwa gukora imibonano mpuzabitsina batarasezeranye baherutse guhanwa bakubitwa inkoni imbere y’imbaga y’abantu.
Nkuko amafoto abigaragaza uyu mugore utaratangajwe izina niwe wabanje gukubitwa nkoni igororotse y’umunyafu apfukamye kugeza ubwo kwihangana bimunanira ashyira umutwe mu maboko araboroga kugeza igihe umubare w’inkoni 26 yagombaga gukubitwa zari zirangiye.
Yakubitewe imbere y'abantu, iruhande rw'umusigiti
Abagore ba bapolice babishinzwe baje guhagurutsa uyu mugore nyuma yo kurangiza igihano cye
Umuganga yahise aza kusuzuma uko ubuzima bwe buhagaze
Nyuma y'uko uyu mugore arangije igihano cye, umugabo ashinjwa gusambana nawe, nawe yahise azanwa n’abapolisi babiri ashyikirizwa uwari ushinzwe gushyira mu bikorwa iki gihano imbere y’abaturage. Uyu mugabo nawe yakubiswe inkoni 26 mu mugongo ahagaze atanyeganyega.
Umugabo yagejwejwe imbere y'abantu aherekejwe n'aba polisi babiri ba bagabo
Uyu yashinyirije akubitwa inkoni 26 azira kuryamana n'umugore batasezeranye imbere y'Imana
Indonesia nicyo gihugu cya mbere gituwe n’umubare munini w’abayisilamu, gusa iyi ntara ya Aceh niyo yonyine ikigendera ku mategeko agenga abayisilamu ya sharia. Imbere y’amategeko umugabo n’umugore batasezeranye ntabwo baba bakwiye kugirana umubano wihariye, ababirenzeho barahanwa cyo kimwe n’abaryamana bahuje ibitsina, abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga n’ibindi byaha bitandukanye bihanwa mu muco wa cy’islam imbere y’abaturage.
Kuva mu 2001 nibwo iyi ntara yahawe ubuzima gatozi bwo kugendera ku mahame n’amategeko ya sharia. Kuva ubwo bagiye bashyiraho ingamba zikaze. Umwaka ushize batoye itegeko ko nta muntu w’igitsinagore ugomba kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro nyuma ya saa tanu z’ijoro(11pm)cyeretse ari kumwe n’umugabo we cyangwa undi wo mu muryango we. Ikindi ni uko hanatowe itegeko ko umugabo n'umugore batasezeranye batagomba kugenda kuri moto imwe.
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO