Umugabo wari uzwiho kuba ari we mugufi kurusha abandi bose kuri iyi si ya Rurema, kuri uyu wa Gatatu yashyinguwe iwabo Kathmandou mu gihugu cya Nepal nyuma y’uko yari yapfuye mu minsi ishize.
Uyu mugabo wakoresheje ubugufi bwe akabona amafaranga menshi ndetse akanateza imbere igice atuyemo, mu kwezi gushize nibwo yaguye ku mugabane wa Amerika yishwe n'umusonga ubwo yari yagiye kuri uyu mugabane mu marushanwa ya American Samoa Tour .
Umurambo wagejejwe mu gihugu cya Nepal ari naho avuka
Chandra Dangi ubusanzwe yapimaga uburebure bungana na santimetero 54,6 akaba yitabye imana afite imyaka 75. Kuri uyu wa Gatatu ubwo yasubizwaga iwabo, abo mu gihugu cye bari biteguye kumwakira nk’umuntu watumye igihugu cye gikomeza guca uduhigo mu ruhando mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2012 Chandra Dangi ni bwo yanditswe mu gitabo cy'ibyamamare by'amateka cyitwa "Guiness World Records" nk'umugabo mugufi ku isi. Uyu mugabo kandi bahimbaga akazina ka Prince Chandra , mu gace ke ka Reemkholi yubahwaga cyane kuko yakoreshaga ubugufi bwe mu marushanwa atandukanye agateza aka gace imbere.
Uyu mugabo yegukanye igihembo kubera ubugufi bwe
Chandra Dangi yahembwe nk’umugabo mugufi ku isi, asimbura kuri uyu mwanya Muhamed Gul wavukaga mu Buhinde mu mujyi wa New Dheli waje gupfa mu mwaka 1997 afite imyaka 40. Dangi yapfuye asize abavandimwe be bagera kuri barindwi ariko bo bakaba bafite uburebure busanzwe.
Uyu mugabo aha yari yahuye n'umugabo muremure ku isi yose
Yari asanzwe afite ubugufi bwihariye
TANGA IGITECYEREZO