RFL
Kigali

Umugabo afunzwe azira gusambanya no gutera inda umukobwa w'imyaka 13 w'umugore we

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2014 12:35
8


Umugabo witwa Benjamin Richard yatawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cya Nigeria azira gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 13 umugore we yabyaye batarabana ndetse akanamutera inda, uyu mwana kandi akaba yarabanzaga gukubitwa n’uyu mugabo wa nyina mbere yo kumusambanya ku gahato.



Uyu mwana yatangarije polisi ko uyu mugabo wa nyina yajyaga amusambanya kenshi ariko agatinya kuba yagira uwo abibwira, akaba yaragiye amusambanya kenshi ubwo nyina yabaga adahari.  Uyu mwana ariko mu byumweru bibiri bishize yaje kunanirwa kwihangana abibwira nyina, ariko anamubwira ko bimaze igihe ariko akaba yaratinyaga kubivuga ngo uwo mugabo atazamwica nk’uko yabimubwiraga.

Uyu nyina w’uyu mwana witwa Grace Richard w’imyaka 30 y’amavuko nawe yahamije ko umugabo we yakoreye amahano umukobwa we, anavuga ko ubwo yabibwiraga uwo mugabo we yatangiye kumutera ubwoba no kumukubita bikabije.

Uyu mugore yaje kugirwa inama yo kugeza ikibazo kuri Polisi ariko bakabanza bakanapima uyu mwana w’umukobwa niba koko yarasambanyijwe, batungurwa no gusanga ahubwo yaratewe inda n’uyu mugabo washakanye na nyina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ALEXIS9 years ago
    BAMUKANIRE URUMUKWIYE IBYO SIBYO.
  • teta tuyishime9 years ago
    uwo musaza bamuhane cyane kko birarenze
  • karangwa9 years ago
    ubundi ni amakosa gushakana umwana w umukobwa.Uwomubyeyi yihangane yite kumwana numwuzukuru we.
  • FILS9 years ago
    ISI YARANGIRITSE2 AHANWE
  • 9 years ago
    BAMUHANE BYINTANGARUGERO
  • MUNYANEZA EVARISTE9 years ago
    Ayo mahano agomba kwamaganirwa kure kuko uwo atari umuco harya ngo KILIZIYA yakuyeho kirazira ahaaaa!!!
  • Ddd9 years ago
    Birarenze kbs Bamuhe Ikigwa Ntazongere
  • TWAGIRAYEZU9 years ago
    Uwo mugabo yakoze amahano bazamufunge burundu





Inyarwanda BACKGROUND