RFL
Kigali

UMUCO WACU: Inkomoko y’insigamugani ‘Ageze aharindimuka’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/04/2017 13:28
0


Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wari ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu, ni bwo bavuga ngo "Naka ageze aharindimuka!" Wakomotse kuri Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka w’1900.



Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka ariko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka Busanza Nyiramavugo nyina we Rwogera yari ahafite umuhingisha w’ibwami witwa Rugara, arahingisha bituma aba umukungu muri ako karere atwara ka Giseke na Nyagisenyi (Hahoze ari muri Komini Ruhashya).

Aho Nyiramavugo n’umuhungu we batangiye, hima Kigeli Rwabugili, yimana na nyina Murorunkwere. Murorunkwere azungura urugo rwa nyirabukwe. Rugara agumya kumubera umuhingisha. Inzara iranga irakomera; abanyabusanza bakajya guca inshuro kwa Rugara akabaha ibyo bararira. Bajya ibwami gufunguza bagatuma kuri Rugara akohereza imboho zo kubaha.

Bukeye abashonji bagikanyakanya b’i Busanza bajya inama yo kwiba Rugara bamusahura ibigega n’imitiba barabyeza, ariko atinya kujya kubivuga ibwami.

Bukeye ibwami bamutumaho ngo yohereze imboho zo guha abashonji. Inturnwa iregenda, iti «lbwami ngo zana imboho zo guha abanyanzara». Rugara abyumvise, ati «Mbigenje nte! Ko natinye kubibwira ibwami none nkaba ndafite imyaka yo kohereza!» Biramushobera! Noneho yigira inama yo kujya kubwira ibwami ko imyaka yashize. Aragenda abibwira Nyirakigeli Murorunkwere.

Abashonji babyumvise batera hejuru, bati «Imyaka irahari turabizi, ibyo Rugara avuga ni ukwangirira ngo abone uko abigurisha!» Nyirakigeli ararakara abaza Rugara, ati «Imyaka yanjye yamazwe na nde ?» Rugara aribaza ati «Nimvuga ko yashize barabona ko mbeshya, kandi nimvuga ko yibwe barambaza icyatumye ntabivuga mbere!» Aricecekera.

Nyirakigeli ahamagaza abantu arabatuma, ati «Nimujyane na Rugara mundebere ko imyaka ihari kandi mugarukane». Intumwa ziragenda zisanga nta myaka irangwa i Giseke. Babaza Rugara, bati «Ibi bigega n’imitiba bingana bitya byamazwe na nde ?» Rugara arabasubiza, ati «Barabinyibye ntinya kubibwira ibwami».

Abandi bati «Aba bantu bangana batya batuye ku rugo rwawe hamwe n’abararirizi babibana ibintu bate?» Bati «Abashonji bavuze ukuri, ubanza koko warabigurishije !» Barahindukira. Bageze ibwami babwira Nyirakigeli ko nta myaka iri kwa Rugara koko Bati «Urebye koko ubanza yarayigurishije!» Nyirakigeli abaza Rugara, ati «Mbwiza ukuri aho wanshyiriye imyaka». Rugara, ati «Barayibye».

Nyirakigeli ararakara yitera hejuru; abaza abari aho, ati «Uyu mugabo nkwiye kumugenza nte?» Abandi barahora. Abonye ko bahoze, ati «Nta bwo mutanga, ahubwo nshiye iteka ko ntaho azatura!

Nuko Rugara arasenyerwa, aragenda ajya mu nshuti ze z’i Kinyamakara, araharara arahasibira. Za nshuti zimenye ko ibwami baciye iteka ry’uko atazagira aho atura zigira ubwoba ziramwirukana.

Rugara arahambira n’abana n’umugore. Ariko ubwo inzara ikaba yabarembeje. Araboneza no ku musozi wa Rukondo h’i Bufundu (Gikongoro); hari ku nshuti ze. Aharaye rimwe na bo barabimenya baramwirukana.

Bamaze kumujujubya, noneho yigira inama yo kujya i Rubona mu Nyaruguru ku bavandimwe be. Yashakaga kuzambuka ngo ajye i Burundi.

Ashyira nzira aragenda; aterera igisi cya Kigasali, ageze mu gikombe cy’imanga ya Birogo isereri iramugusha, atemba muri iyo manga arashenjagurika akurizamo gupfa. Umugore n’abana na bo inzara irabanogonora.

Nuko uwo mugani waduka ubwo ukwira u Rwanda, kuva ubwo babona umuntu usabayangwa kubera inzara y’isangu kandi mbere ari we umukiro wabarizwagaho, bakamugereranya na Rugara; bati «Ageze aharindimuka aka Rugara!»

Kugera aharindimuka: Kuba mu makuba y’injyanamuntu.

Hifashishijwe Ibirali by’insigamigani igitabo cya Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Kigali, 1986

Src:Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND