Imurikagurisha ry’umwaka wa 2015 riratangira kuri uyu wa 29, abantu benshi barimo abashoramari, ibigo bya Leta, ndetse n’abandi batandakanye bafite ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye bifuza kumurika bamaze kugera aho rizabera.
Nk’uko hari abamurika ibikorwa ariko niko hari n’abashaka akazi ko kubafasha dore ko abenshi baba basize abakozi babo basanzwe ku mirimo basanganwe bityo abashomeri batari bafite ako kazi bakaboneraho umwanya wo kubona ibiraka mu gihe cy’ibyumweru bibiri iki gikorwa kizamara.
Abashaka akazi ni benshi kandi bagerageza mu bice byose
Kuko imirimo aba ari mike cyane rero ugereranyije n’abayikeneye mu bice bitandukanye byo mu imurikagurisha, usanga hari abiteguye gukora ibishoboka byose ngo babe babona akazi kugeza n’ubwo benshi birirwayo bategereje buri mushoramari wese uzana ibicuruzwa bye ngo bamwake akazi
Dore amwe mu mafoto y’uko iri murikagurisha ryiteguwe
Mu marembo ya Expo Ground
Muri parking
Aho Bralirwa izakorera yatangiye kuhategura
Abacuruzi b'ingeri zitandukanye bamaze kugeza ibicuruzwa byabo ahabera imurikagurisha
Abashaka imirimo barimo ab'ingeri zose
Abifuza akazi biganjemo urubyiruko
Muchoma yatangiye akazi hano
TANGA IGITECYEREZO