RFL
Kigali

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, ese ihagaze ite mu gihugu cy'u Rwanda?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/04/2018 16:39
1


Buri tariki 25 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, muri iyi minsi hari hamaze igihe havugwa indwara ya Malaria hirya no hino mu bihugu bitandukanye ndetse na hano mu Rwanda. Twaganiriye na Dr.HAKIZIMANA Emmanuel adutangariza byinshi kuri iyi ndwara.



Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara, twegereye Dr.HAKIZIMANA Emmanuel, ushinzwe ibikorwa bijyanye no kwirinda Malaria hagendewe ku kurwanya imibu ikwirakwiza Malaria, maze atubwira uko yifashe mu gihugu

Ese ubusanzwe Malaria yari yifashe ite mu mwaka ushize wa 2017?

Dr.HAKIZIMANA Emmanuel” Dufatiye ku mibare y’umwaka ushize ku bantu bivuje Malaria bataha, abagiye mu bitaro ndetse n’abahasize ubuzima, hari icyakozwe kandi gitanga umusaruro ufatika kuko imibare yagiye igabanuka

Ese icyo gihe ni izihe ngamba zaba zarakoreshejwe?

Dr.HAKIZIMANA Emmanuel” Icyo gihe hakoreshejwe gukangurira abantu kwirinda Malaria no kwivuza hakiri kare, ikindi kandi nuko ubu abajyanama b’ubuzima bongerewe ubushobozi kuko mbere babashaga kuvura abana gusa ariko ubu bahawe amahugurwa basigaye bavura n’abantu bakuru

Ikindi cyakoreshejwe icyo gihe ni inzitiramibu twatanze mu gihugu hose ariko tureba n’ahandi hazahazwa na Malaria kurusha ahandi dutera imiti yica imibu ikwirakwiza Malaria nko mu karere ka Kirehe, Nyagatare, Bugesera, Gatsibo, Huye na Nyanza, akarusho k’uyu muti rero  nuko umara amezi 12 yose nta mubu winjira munzu

Ikindi twafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye tuganira ku ruhare buri rwego rwagira ku kurwanya Malaria kandi barabyubahirije rwose ku buryo tubona ko hari umusaruro uzagaragara

Ese ni iki mukangurira abanyarwanda ku bijyanye n’indwara ya Malaria?

Dr.HAKIZIMANA Emmanuel” Turakangurira abaturage kurwanya Malaria bivuye inyuma abubaka amazu bakibuka gushyira utuyunguruzo ku madirishya yabo kugira ngo imibu itabona aho ica. Bakagira isuku hanze birinda ibizenga by’amazi ari byo ndiri y’imibu ikwirakwiza Malaria, batema ibihuru bikikije amazu yabo.

Kwambara imyenda y’amaboko maremare mu gihe uziko uri ahantu hakunze kwibasirwa na Malaria na byo birafasha cyane. Turasaba abanyarwanda kwitabira kwirinda kuruta kwivuza, mu gihe kandi ubona ufite kimwe mu bimenyetso bya Malaria ni byiza kugana abajyanama b’ubuzima kugirango bagufashe gukira utabanje kuremba.

Turateganya kandi amahugurwa y’abazahugura abandi ku bijyanye n’imibu ndetse n’aho yororokera bigatuma buri munyarwanda wese ayisobanukirwa bitume tuyitsinsura mu gihugu cyacu ndetse no mu karere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone5 years ago
    Minister Gashumba Diana ndabona yaragerageje kandi akigerageza kufatanya nabanyarwanda kuyirwanya bayirandura





Inyarwanda BACKGROUND