RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Kunywa ibiyobyabwenge rimwe na rimwe bituruka mu bibazo by’imiryango

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/02/2017 18:33
0


Mu Rwanda kimwe mu mu bindi bihugu hari abantu banywa ibiyobwenge ndetse hakaba n’abo byagize imbata mu buryo bwa karande. Dufite kandi ikigo gishinzwe kugorora abantu nk’abo cyitwa Iwawa kikabatoza umuco wo gukora no kwanga ibiyobyabwenge.



Uti ese “Urashingira kuki wemeza ko kunywa ibiyobyabwenge biva mu muryango?”

Mbere yo kwandika iyi nkuru, hari ibitekerezo byanjye bwite nari nsanganwe ndetse hari n’ibyo nagiye mbonesha amaso, ariko nanasomye inkuru zitandukanye zivuga ku bushakashatsi bwagiye bukorwa ku biyobyabwenge ku isi hose muri rusange.

Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abantu batangira gufata ibiyobyabwenge kugera ubwo babaye imbata zabyo, ni ukwiyibagiza amavamutima (emotions) akomereye umuntu kuyakira cyangwa ibindi bintu bibabaje cyane umuntu acamo akabura kwihangana akananirwa gutuza agahitamo gufata ikintu gituma ubwonko buba bwibagiwe ho gato. Izindi mpamvu harimo no gukururwa n’ibigare, kwimenyereza kwivura (hari abantu bimenyereza gufata imiti ikora nk’ibiyobyange bafite uburwayi bikarangira kubireka binaniranye) n’ibindi byinshi.

Mbere na nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ndirebera mu ndorerwamo y’ibibazo bishingiye ku bikomere by’amavamutima abantu bakurana mu miryango yabo. Ababyeyi bagira uruhare rukomeye cyane mu kuba abana babyiruka banywa ibiyobyabwenge, ibi si ibyo ndi guhimba kuko mu gukora iyi nkuru nanaganiriye na bamwe mu bantu bafata ibiyobyabwenege, yaba ibyoroheje byemewe n’amategeko ya leta (inzoga, itabi) ndetse n’umwe wigeze kuba umunywi w’urumogi igihe gito.

Uyu twaganiriye yambwiye ko yakuriye mu muryango urimo ibibazo bishingiye ku mibanire y’ababyeyi be ndetse byageze ubwo se yirukana nyina agashaka undi mugore. Muri ibyo kandi, abo babyeyi bari baranduye virusi itera sida ari byo byaje kuviramo urupfu se wasize ibibazo byinshi kuko yari yaranze gufata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera Sida bituma mu minsi ye ya nyuma arwara ibyuririzi byinshi ndetse aremba igihe kinini imitungo yose ishirira mu bitaro bamuvuza.

Nyuma y’ibyo nyina w’abana yaragarutse mu rugo kuko uwo mugore wa kabiri nta masezerano amwemerera kuguma mu rugo rwa nyakwigendera yari afite. Ubuzima bwabaye bubi cyane mu bukene bukabije kandi atari ibyo bari bamenyereye se akiriho, bityo uwo musore wari ukiri umwana atangira kujya ahorana agahinda gakabije, akigunga, ni ko kuyoboka ibiyobyabwenge. Ahamya kandi ko nyina na we atajyaga agira ibyishimo byo kuba yareberera abana be no kubaganiriza kuko na we yiberaga mu gahinda no mu bibazo byo kuba abana na virusi itera sida yasigiwe n’umugabo wari waramutesheje umutwe. Uyu mwana ngo yamaze imyaka 2 anywa urumogi nyina atari yabona ko hari icyahindutse ku mwana we, gusa we ngo yaje kubivanwaho n’ijambo ry’Imana yumvise kuri radio kandi ngo nta na gahunda afite yo kubisubiraho.

Ubu buhamya buragaragaza ko ikibazo cyatumye uyu muntu afata ibiyobyabwenge gishingiye ahanini ku marangamutima no ku mpamvu yamuteye kubifata kurusha uko yaba yarabitewe n’irari risanzwe n’agashungo, ari na yo mpamvu umunsi yumvise ijambo rivura igikomere yari afite, ari nabwo yahise areka gufata ibiyobyabwenge kuko yari atakibibonamo ubwihisho cyangwa igisubizo. Ibi byatumye ntekereza abantu benshi nzi bagiye boherezwa Iwawa bakanamarayo igihe kinini ariko bagaruka bagasubira ku biyobyabwenge. Ahanini mbona biterwa n’uko umuntu aba yajyanwe ahantu hatarangwa ibiyobyabwenge ariko akarinda avayo adakize icyamuteye kubijyamo bityo akabisubiramo.

Hakenewe cyane abaganga bazobereye mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu

Tuba mu isi dufite imitekerereze itandukanye. Ikimbabaza cyane sicyo kibabaza mugenzi wanjye, ikinkomeretsa sicyo gikomeretsa undi, ariko hari abantu babyize babasha kubisobanukirwa, bagahabwa inshingano ikomeye ko kuvura abantu mu buryo bw’ibitekerezo ku bijyanye n’ibiyobyabwenge. Kuba abantu bo ku isi dutandukanye ni byo binatuma abana bashobora kuvukana ari 4 banabaho mu buzima bumeze kimwe ariko umwe wenyine akaba ariwe uvamo akanywa ibiyobyabwenge, kandi ugasanga icyamuteye kubinywa yari agihuriyeho n’abavandimwe be batabinywa.

Imyitwarire y’ababyeyi ni kimwe mu bintu bishobora gukomeretsa amarangamutima y’abana babo, yaba uko babana hagati yabo ndetse n’uko bafata abo bana. Ababyeyi bakwiye kugira umuco wo gukurikirana abana babo batabashyizeho amategeko aremereye nk’urusyo ahubwo babaganiriza ku buryo umwana atinyuka kwisanzura ku mubyeyi ku buzima bwe bwite. Iyo umwana ashyizweho amategeko menshi cyangwa ntaganire n’ababyeyi be, bituma ashaka abandi bantu atekereza ko bamwumva bityo akaba yagwa mu maboko mabi akagera n’ubwo ajya mu biyobyabwenge. Niba uri umubyeyi, kora ku buryo umwana wawe agufata nk’inshuti ye magara ashobora kwisanzuraho cyane, bityo najya no kuyoba uzabimenya umugarure.

Uku niko njye mbibona, nawe ushobora kuba ufite ukundi ubibona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND