Maze igihe kitari gito nibaza iki kibazo. Nta bushakashatsi buri mu mibare nigeze nkora ahubwo nakoresheje ijisho ryanjye gusa nkajya nitegereza inshuro zose ngannye muri resitora zitandukanye, iki ni igitekerezo cyanjye bwite.
Ubundi mbere nibwiraga ko muri resitora umuntu yagakwiye gusangamo abasore n’inkumi bakiri ingaragu bagira akazi kenshi ntibabone umwanya wo kwitegurira ibyo kurya aho batuye. Nibwiraga ko nibura mu masaha ya saa sita ari bwo abantu b’ingeri zose bashobora guhurira muri resitora kubera ko atari kenshi abantu baba bakorera hafi y’aho batuye ku buryo babasha kujya kurya mu rugo.
Ibi ariko siko nasanze bihagaze, mu masaha ya mu gitondo unyarukira ahacururizwa icyayi n’ibindi byo kurya bitandukanye, ntibikunze kubaho ko wasanga hicayemo abagore cyangwa abakobwa, yewe n’abasore baba ari mbarwa, ahubwo abagabo b’amajigija ubona ko bubatse ingo ukabona bari gutumiza icyayi, igikoma, agatogo, imigati mu gitondo cya kare. No mu masaha yo ku mugoroba usanga ari ko bimeze, ya masaha n’umuntu utetse mu rugo yaba yahishije usanga hari abagabo bari gutumiza ibiryo muri za resitora, ibi bibaho no mu minsi y'ikiruhuko (weekend).
Nafashe igihe kirenga amezi 4 yo kwitegereza iki kintu, maze gusanga abagabo bubatse ari bo bagaragara cyane muri restaurants cyane, nagerageje gutekereza impamvu zaba zibitera. Impamvu iza ku isonga ni ukwikunda gukabije, ntihagire ubindenganyiriza ariko niko mbibona. Hari abantu bagira impamvu zitandukanye zituma barya muri restaurant ari abagabo, abo ni nk’abakorera kure y’ingo zabo bagataha mu miryango yabo mu gihe cy’ikiruhuko gusa. Aba ntibari mu mubare w’abo nibazaho. Hari n’abantu ureba muri restaurant ukabona ko bari kuganira ku bijyanye n’akazi cyangwa ibindi bintu bifite akamaro, aba akenshi ntibakunze no kurya usanga binywera icyayi cyangwa fanta cyangwa ikindi kintu cyo kunywa.
Abo mvuga ni abafite abagore n’abana babana umunsi ku wundi babayeho ubuzima busanzwe bw’umuryango ariko akajya muri resitora agasaba icyayi cyashira agasaba macedoine (uruvange rw’imbuto zitandukanye), yashira agasaba ibiryo, byashira agasaba umutobe (jus). Bitabaye ari ukwikunda, ntawe uyobewe ko kurya muri restaurants bihenda, bagakwiye gukoresha ayo barirayo bagahaha bagashyira mu rugo bakabisangira n’abana babo n’umugore.
Indi mpamvu mbona ni agahimano na kamere yo kutihangana. Akenshi iyo ibibazo bivutse mu ngo, umwe mu bashakanye ashobora guhitamo kwigira nk’utaba mu rugo mbese akaba kure y’ibibera mu rugo byose. Gusa igishobora gutuma abagabo ari bo baba benshi bafata icyemezo cyo kurya hanze y’urugo, ni uko abagore baba bafite inshingano ziremereye kurusha iz’abagabo cyane cyane ku bijyanye n’abana. Sinibaza ko ushyize ku ijanisha wabona abagore benshi bahitamo kujya kurya mu kabari cyangwa muri restaurants basize abana babo mu rugo.
Abagore batazi guteka cyangwa se batinda guteka, ibiryo bikajya kuboneka abantu bose barambiwe nabo bashobora kuba impamvu ikomeye ituma abagabo bahitamo kujya kurira muri za resitora. Abagabo muri kamere yabo bagira kwihangana gucye, ushobora guteka umunyu mwinshi cyangwa amavuta menshi, bitewe n'ibyo akunda, agahitamo guhita yigira kurya mu kabari cyangwa muri resitora, ariko ikintangaza ntawe ujyana umwana we nibura, kuko icyo wanze uri mukuru umwana si we wagikunda.
Sinabura kuvuga ko ibi bishobora no guterwa na kamere y’inda mbi. Hari umuntu ushobora kurya mu rugo rwe akarenga akajya no kurya muri resitora, ibi byose ni ibitekerezo byanjye bwite, namwe basomyi bacu mushobora kudusangiza ibitekerezo byanyu mukatubwira uko mubyumva.
TANGA IGITECYEREZO