RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze muri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:14/09/2017 19:00
0


Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeri,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa.Tweens Forex Bureau ikorera Kimironko,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 848 Frw bakarigurisha 854 Frw, Euro 1 barigura 950 Frw bakarigurisha 1000Frw. East African Forex Bureau ikorera mu nyubako Grand Pension Plazza, tubasura twasanze idorali barigura 848Frw bakarigurisha 854Frw, Euro 1 barigura 950Frw bakarigurisha 1010Frw.

Ivunjisha

Ibiciro bya Tweens Forex Bureau ikorera Kimironko

Ivunjisha

Ibiciro bya East African Forex Bureau ikorera muri Grand pension plazza

Ivunjisha

 Iyi mbonerahamwe irerekana ibiciro bya Banki Nkuru y'igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND