RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze muri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:14/07/2017 13:31
0


Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 13 z’uku kwezi kwa Nyakanga,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu muri iki cyumweru



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Inshuti Forex Bureau ikorera ahazwi nko ku gisimenti,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 843 Frw bakarigurisha 849 Frw, Euro 1 barigura 930 Frw bakarigurisha 970Frw.

Muhabura Bureau ikorera ku nkuru nziza, tubasura twasanze idorali barigura 843Frw bakarigurisha 849Frw, Euro 1 barigura 920Frw bakarigurisha 950Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adresse,idorali barigura 843Frw bakarigurisha 849Frw, Euro barigura 920Frw bakarigurisha 950 Frw.

ivunjisha

Ibiciro bya Inshuti forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Muhabura forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Welcome forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Banki nkuru y'igihugu ni uku bihagaze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND