RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:8/06/2017 19:34
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 08 z’ukwezi kwa Kamena,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu mpera z'iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha bitandukanye kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Tweens Forex Bureau ikorera Kimironko, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 840 Frw bakarigurisha 846 Frw, Euro 1 barigura 900 Frw bakarigurisha 920Frw. Dahabshil Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya la bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 840 Frw bakarigurisha 846 Frw, Euro 1 barigura 900 Frw bakarigurisha 930Frw.

ivunjisha

Ibiciro bya Tweens forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Dahabshil

Muri Banki Nkuru y'igihugu (BNR) idorali rimwe riragura amafaranga 820.684272frw,rikagurishwa 837.0963frw naho Euro rimwe riragura 923.803251frw rikagurishwa 942.27745 frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND