RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze muri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:11/05/2017 18:18
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 11 z’uku kwezi kwa Gicuransi, Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu, cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha bitandukanye kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu twasuye HARIMO: East African Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya Grand Pension Plazza, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 837 Frw bakarigurisha 843 Frw, Euro 1 barigura 880 Frw bakarigurisha 900Frw. Tuzamurane Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya M.Peace plazza, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 837 Frw bakarigurisha 843 Frw, Euro 1 barigura 880 Frw bakarigurisha 920Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya La bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 837 Frw bakarigurisha 843 Frw, Euro 1 barigura 905 Frw bakarigurisha 920Frw.

ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya East African forex bureau ikorera muri Grand Pension Plazza

ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Tuzamurane forex bureau ikorera mu nyubako ya M.Peace Plazza

ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Tuzamurane forex bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adress






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND