RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu ntangiriro z'iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:20/02/2017 18:39
0


Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 20 z’uku kwezi kwa Gashyantare Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu ntangiriro z'iki cyumweru.



Nk’uko tubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha muri iki gitondo kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Welcome forex bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya la bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 836Frw bakarigurisha 842Frw, Euro 1 barigura 850 Frw bakarigurisha 900Frw.

Tuzamurane forex bureau ikorera mu mujyi hagati, tubasura twasanze idorali barigura 836Frw bakarigurisha 842Frw,Euro 1 barigura 870Frw bakarigurisha 890Frw. Ineza Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya M.peace plazza idorali barigura 836Frw bakarigurisha 842Frw, Euro barigura 880Frw bakarigurisha 890 Frw.

Ineza forex bureau

Uku niko ibiciro byabo bihagaze.

Tuzamurane

Ibiciro bya Tuzamurane ikorera muri M.peace plazza.

Welcome forex bureau

Welcome forex bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adresse.

Muri banki nkuru y'igihugu(BNR), nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, idorali rimwe riragura amafaranga 814,9 rikagurishwa 831,2 naho Euro rimwe riragura 864,9 rikagurishwa 882,2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND