RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'uku kwezi mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:31/03/2017 12:30
1


Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 30 z’uku kwezi kwa Werurwe Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu mu mpera z’uku kwezi.



Nk’uko tubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. BAKAAL forex bureau ikorera mu isoko rya Nyarugenge idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro 1 barigura 860 Frw bakarigurisha 900Frw.

East African forex bureau ikorera muri grand pension plazza, tubasura twasanze idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro 1 barigura 870Frw bakarigurisha 890Frw. Ishami rya Dahabshiil Forex Bureau riikorera mu isoko rya Nyarugenge idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro barigura 850Frw bakarigurisha 890 Frw.

ivunjisha

Ibi nibyo biciro bya East african forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Dahabshiil

ivunjisha

ibiciro bya Bakaal

Muri banki nkuru y'igihugu(BNR), nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, idorali rimwe riragura amafaranga 818.0089 rikagurishwa 834.3674 naho Euro rimwe riragura 880,7502 rikagurishwa 898,3634

ivunjisha

Ibi nibyo biciro bya banki nkuru y'igihugu(BNR) mu mpera z'uku kwezi kwa Werurwe 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David7 years ago
    Aya makuru ni meza,mu mpeza zicyumweru mugiye muyaduha byadufasha. Buriya ubwo USD banditse 837kuritanga, ibiciro nyambyo ni ni +840. Idorali ryarabuze kbs





Inyarwanda BACKGROUND