RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:2/11/2017 13:39
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 02 z’uku kwezi kw'Ugushyingo 2017,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo.

Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze. Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. East African Forex Bureau ikorera mu nyubako ya Grand pension plazza,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 851 Frw bakarigurisha 857 Frw, Euro 1 barigura 950 Frw bakarigurisha 1010Frw.

Tuzamurane Forex Bureau ikorera mu nyubako M.Peace plazza, tubasura twasanze idorali barigura 851Frw bakarigurisha 857Frw, Euro 1 barigura 950Frw bakarigurisha 1020Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako La bonne adresse,idorali barigura 851Frw bakarigurisha 857Frw, Euro barigura 980Frw bakarigurisha 1010 Frw.

Ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya East Africa Forex Bureau

Ivunjisha

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Tuzamurane Forex Bureau

ivu

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Welcome Forex Bureau

Ivunjisha

Iyi mbonerahamwe irerekana uko ibiciro byo muri Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) bihagaze

Amafoto:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND