RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:26/05/2017 7:49
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 25 z’uku kwezi kwa Gicurasi,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu ntangiriro z'iki cyumweru.



Nk’uko tubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha muri iki gitondo kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Welcome forex bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya la bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 839Frw bakarigurisha 845Frw, Euro 1 barigura 910 Frw bakarigurisha 940Frw,Fortune forex bureau ikorera mu mujyi hagati ahazwi nka Car free zone,tubasura twasanze idorali barigura 839Frw bakarigurisha 845Frw,Euro 1 barigura 925Frw bakarigurisha 945Frw. Minnimekis Forex Bureau ikorera mu mujyi hagati,idorali barigura 839Frw bakarigurisha 845Frw, Euro barigura 915Frw bakarigurisha 945 Frw.

ivunjisha

Ibiciro bya Welcome forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Fortune forex bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Minnimekis forex bureau

Muri banki nkuru y'igihugu(BNR), nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, idorali rimwe riragura amafaranga 819,578frw rikagurishwa 835,968 naho Euro rimwe riragura 921frw rikagurishwa 939,419frw

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND