RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:20/05/2017 8:35
1


Ku mugoroba wo ku itariki 19 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2017 Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha.



Nk’uko tubizi,ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi rero kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha ku mugoroba washize kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. CTV Ltd forex bureau ikorera mu mujyi hafi y’Inkuru nziza,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro 1 barigura 900 Frw bakarigurisha 920Frw.

Muhabura Forex Bureau ikorera mu mujyi hafi y'inkuru nziza tubasura twasanze idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw,Euro 1 barigura 900Frw bakarigurisha 940Frw. Welcome  Forex Bureau ikorera mu nyubako ya la bonne adresse idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw,Euro barigura 905Frw bakarigurisha 920 Frw.

bnr

Ibiciro bya CTV Ltd forex bureau

bnr

Icyapa kigaragaza ibiciro bya Muhabura forex bureau

bnr

Ibiciro bya Welcome forex bureau

Muri BNR idorali barigura 819,575frw bakarigurisha 835,965frw,Euro 1 barigura 910,753frw bakarigurisha 928,966frw







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • OLIVIER5 years ago
    NDAGIRANGOMUSOBANURIRE FITE AMAFARANGA MAGANATANU YO MURIMARAWI NANGAHE YO MURWANDA





Inyarwanda BACKGROUND