Ku mugoroba wo ku itariki 09 z’uku kwezi kwa Gashyantare Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha.
Nk’uko tubizi,ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi rero kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha ku mugoroba washize kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.
Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa.Inshuti forex bureau ikorera i Remera ku Gisimenti,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 835Frw bakarigurisha 841Frw, Euro 1 barigura 865 Frw bakarigurisha 900Frw.
Muhabura Forex Bureau ikorera mu mujyi hafi y'inkuru nziza tubasura twasanze idorali barigura 835Frw bakarigurisha 841Frw,Euro 1 barigura 860Frw bakarigurisha 900Frw. Umucyo Forex Bureau ikorera muri gare ya Nyabugogo idorali barigura 835Frw bakarigurisha 841Frw,Euro barigura 860Frw bakarigurisha 900 Frw.
Prime forex bureau ikorera ku Gisimenti uko ibiciro byayo bihagaze
Uko ibiciro by'ivunjisha bihagaze mu Umucyo Forex Bureau ikorera muri gare ya Nyabugogo
Inshuti Forex Bureau ikorera ku Gisimenti uko ibiciro byabo mu kuvunjisha bihagaze
Uku niko ibiciro bya Muhabura Forex Burea ikorera mu mujyi hafi y'inkuru nziza bihagaze
TANGA IGITECYEREZO