RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:10/02/2017 20:02
10


Ku mugoroba wo ku itariki 09 z’uku kwezi kwa Gashyantare Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha.



Nk’uko tubizi,ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi rero kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha ku mugoroba washize kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa.Inshuti forex bureau ikorera i Remera ku Gisimenti,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 835Frw bakarigurisha 841Frw, Euro 1 barigura 865 Frw bakarigurisha 900Frw.

Muhabura Forex Bureau ikorera mu mujyi hafi y'inkuru nziza tubasura twasanze idorali barigura 835Frw bakarigurisha 841Frw,Euro 1 barigura 860Frw bakarigurisha 900Frw. Umucyo Forex Bureau ikorera muri gare ya Nyabugogo idorali barigura 835Frw bakarigurisha 841Frw,Euro barigura 860Frw bakarigurisha 900 Frw.

ivunjisha

Prime forex bureau ikorera ku Gisimenti uko ibiciro byayo bihagaze

ivunjisha

Uko ibiciro by'ivunjisha bihagaze mu Umucyo Forex Bureau ikorera muri gare ya Nyabugogo

ivunjisha

Inshuti Forex Bureau ikorera ku Gisimenti uko ibiciro byabo mu kuvunjisha bihagaze

ivunjisha

Uku niko ibiciro bya Muhabura Forex Burea ikorera mu mujyi hafi y'inkuru nziza bihagaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa ntaconayigize jean bosco 4 years ago
    muraho mumbababarire mumbwire amafranga ya côté d'ivoire avunjwa gt mumanyarwanda, ikindi itike yindege nangahe kugerayo murakoze
  • nitwa ntaconayigize jean bosco 4 years ago
    muraho mumbababarire mumbwire amafranga ya côté d'ivoire avunjwa gt mumanyarwanda, ikindi itike yindege nangahe kugerayo murakoze
  • Byiringiro janvier4 years ago
    Amafaranga yabashinwa avunjwa ate murwanda ifaranga rimwe rivunjwa rite mumanyarwanda
  • ugirineza frank3 years ago
    ama EURO icumi ahwanye namafaranga angahe
  • Niyonkuru Emmanuel 2 years ago
    u rwanda nirwongerere agaciro amafarangayarwo
  • Mallfuani hallfani afttali1 year ago
    Nze simaanyi runyaranda
  • Valentin1 year ago
    Amarundi 2000 angaganute mumanyarwanda
  • Maniraguha Athanaze7 months ago
    Murahoneza ngendikubaza EURO 7 harimo amanyarwanda a gave murakoze
  • niyomugabo teophile3 months ago
    Nibyiza cyane
  • Celestinnkezabahizi1 week ago
    Mumbwire amafranga yo muri centre afric avunjwa gute





Inyarwanda BACKGROUND