RFL
Kigali

Ujya wumva ubyimbiwe mu nda nyuma yo gufata ifunguro? Dore impamvu yabyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/04/2018 20:41
0


Ubusanzwe hariho impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu abyimbirwa mu nda nyuma yo gufata ifunguro ariko na none kubyimbirwa kw’igifu ntibivuze ko umuntu aba akirwaye.



Amakuru dukesha urubuga medecinenet avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ugira ibibazo bitandukanye bitewe no kubyimba igifu nyuma yo kurya, zimwe muri zo harimo:

Imiti igabanya kubyimbirwa ishobora nayo gutera uburwayi bw’igifu

Urubuga medecinenet ruvuga ko hari imiti umuntu anywa irwanya kubyimbirwa ariko nanone igashobora gutera uburwayi bw’igifu. Ubukana bw’uburwayi bwiyongera iyo imiti ivura kubyimbirwa ifatanywe n’indi miti nka aspirine cyangwa corticoïde. Uburwayi nk’ubu kandi burushaho gukara iyo umuntu wanyweye iyi miti akuze cyane.

Inzoga nyinshi

Kunywa ibinyobwa byinshi bisembuye ni bibi cyane ku mwijima ndetse no ku bice byose bigize igogora (l’ensemble de l’appareil digestif). Bishobora kuba intandaro y’indwara zinyuranye z’umwijima harimo no kuba ushobora kubyimbirwa ndetse n’uburwayi bw’igifu.

Kwangizwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Bactéries’

Kubyimba kw’igifu bishobora guterwa na bactérie yitwa Helicobacter pylori. Ijya mu gifu, ikororokera mu rurenda rw’igifu (muqueuse de l’estomac) igatangira kwangiza igifu buhoro buhoro. Kwangirika kw’igifu gutewe na Helicobacter pylori bigaragazwa no kuribwa mu nda, kumva wokerwa mu gifu n’ibindi bibazo binyuranye mu igogora nk’isesemi no kuruka nk'uko uru rubuga rubitangaza.

Kugira ngo bivurwe, ubirwaye anywa imiti (Antibiotiques) ihangana n’iyo Bactérie yitwa Helicobacter pylori n’indi miti iba igomba kugabanya aside yo mu gifu bita acide gastrique. Mu gihe uhorana ikibazo cyo kubyimbirwa mu nda nyuma yo kurya gerageza kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo hasuzumwe icyaba kibitera noneho kivurwe hakiri kare indwara itarakomera ngo ibe karande.

Src: Medecinenet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND