Ubusanzwe abagore n’abakobwa hafi ya bose iyo babyutse mu gitondo berekeza ahamanitse indorerwamo kugira ngo barebe ko nta cyahindutse ku buranga bwabo, gusa akenshi bakunze gusanga bazanye ibiheri mu maso ariko ahantu hatandukanye ntibamenye impamvu yabyo.
Icyo ukwiye kumenya rero nI uko buri giheri kitari gisanzwe ku mubiri wawe gifite icyo gisobanura bitewe n’aho kiri aho kugira ngo ukibone uhite urwana no kugihisha cyangwa se kugikuraho nk'uko bumwe mu buvuzi bw’abashinwa bwagiye bubisobanura.
Iyo rero wamaze kumenya impamvu y’impinduka yabaye ku mubiri wawe biba binoroshye gushaka icyakorwa ngo bihinduke mu buryo buziguye n'ubwo hari ibidashobora guhinduka bitewe n’indyo wafashe cyangwa se imihindagurikire y’umubiri wawe cyangwa se ukwezi kwawe.
Dore rero icyo buri giheri kivuze ku mubiri wawe bitewe n’aho giherereye
Ku gahanga:
Akenshi ngo igiheri kiza ku gahanga kiba gishaka kukubwira ko ufite umunaniro ukabije cyangwa se ko udaheruka gusinzira neza. Mu gihe ushaka ko gikira mu gihe gito, gerageza kuruhuka nibura amasaha hagati y’arindwi n’icyenda agahanga kawe kazongera kamere neza.
Hejuru gato y’agahanga:
Igiheri gikura giherereye hejuru y’agahanga kiba gishaka kukwereka ko uri mu nzira yo kurwara inkorora cyangwa ibicurane. Mu gihe ubonye iki kimenyetso rero gerageza kugabanya imirimo wakoraga ukore mike ishoboka ubundi wihate kunywa mazi menshi ufate n’intungamubiri zikongerera ubudahangarwa.
Hagati y’ibitsike byombi:
Ahanini ngo igiheri kiza hagati y’ibitsike kiba gishaka kukwereka ko wariye ibiryo bishobora gutera allergie umubiri wawe. Kugira ngo iki giheri kiveho rero nuko ugabanya ibiribwa cyangwa ibinyobwa bifite isukari, ibikomoka ku mata ndetse n’ibiyobyabwenge, ibyo byose bishobora gutuma isura yawe isubira kuba nzima.
Ku matama:
Burya ngo amatama afite aho ahuriye n’imyanya yacu y’ubuhumekero, mu gihe wahumetse umwuka wanduye cyangwa se ukunda kunywa itabi nta kizakubuza kuzana ibiheri ku matama.
Ku kananwa:
Akenshi ibiheri biza ku kananwa biterwa n’imisemburo y’umuntu, mu gihe wegereje igihe cyawe cy’ukwezi cyangwa se uri mu gihe cy’uburumbuke nta kabuza uzabibwirwa n’igiheri ku kananwa.
Src: Passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO