RFL
Kigali

Ujya ugira umwanya wo gusukura umwijima wawe? Dore ibimenyetso bikwereka ko wuzuyemo umwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/08/2018 13:40
1


Umwijima ni kimwe mu bice bifitiye umumaro umubiri w’umuntu, kuko ushinzwe kuyungurura amaraso no kuvana uburozi mu mubiri ariko nanone ufite byinshi bishobora kuwangiza ku buryo uba utakibasha gukora akazi kawo.



Dore rero bimwe mu bishobora kuwangiza ntube ukibashije gukora akazi kawo nk'uko bisanzwe

Kuribwa munda: Iyo umuntu akunda kurya ibiryo bifite ibinure byinshi bimwangiriza umwijima bityo bigatuma umuntu arushaho kuribwa cyane munda.

Kugira isesemi: Niba uzi ko ukunda kugira isesemi bya hato na hato kandi nta yindi ndwara uzi yaba ibitera, gira amakenga kuko ushobora kuba urwaye umwijima bitewe n’indyo iwangiza ukunda kurya.

Kugira amaso y’umuhondo: Kubera uburozi cyangwa se imyanda myinshi iba yiganje mu mwijima, bishobora guteza ikibazo cyo kugira amaso y’umuhondo. Nubona iki kimenyetso uzamenye neza ko umwijima wawe wuzuyemo imyanda.

Kunanirwa no gucika intege: niba usigaye wumva unaniwe cyane ndetse ugacika intege kandi ntacyo wkoze cyaguteye uwo munaniro, ibyo bintu bigahoraho, uzamenye neza ko umwijima wawe ushobora kuba ufite ikibazo

Kugira umuriro mwinshi: Niba usigaye ugira umuriro mwinshi kandi uhoraho ihutire kujya kwa muganga kuko ushobora kuba urwaye hepatite.

Guhindura ibara kw’inkari ndetse n’umwanda wituma: Niba usigaye ubona inkari zawe zisa nabi cyane ndetse umwanda wituma ukaba werurutse ukuntu, ukwiye kujya kwa muganga ngo hasuzumwe niba nta kibazo cy’umwijima ufite kuko ibyo bishobora kukubera ikimenyetso simusiga

Nuramuka wibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga kugira ngo harebwe impmvu igitera ndetse uhabwe n’inama zisumbuyeho.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngenzi Tom5 years ago
    murakoze k ubujyanama bwiza mutugezaho..ubutaha muzatubwire ku ndwara ya rgan





Inyarwanda BACKGROUND