RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo kuva imyuna? Dore uko wabyirinda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/11/2017 16:26
1


Kuva imyuna ni kimwe mu bibazo bikunda kuboneka ku bantu benshi batandukanye ariko kandi hari igihe usanga impamvu zabo nazo zitandukanye nk'uko urubuga medicinenet.com rubitangaza



Ubusanzwe ngo kuva imyuna bishobora guterwa n’amaraso aturuka mu mijyana iherereye mu mazuru iba igize ikibazo gito, ibi ngo bishobora guterwa n’ibintu bitadukanye birimo indwara y’ibicurane, ihindagurika ry’ikirere hakonje cyangwa hashyushye ndetse na allergie zitandukanye,

 Aha rero iyo haramutse habayeho kuva imyuna bitewe n’izi mpamvu zivuzwe haruguru ntibisaba ubundi buvuzi buhambaye cyangwa inzobere ahubwo nawe ubwawe ushobora kubyikemurira cyane ko hari n’abo bibaho bitewe n’ikibazo cy’umutwe bafite, kuri abo rero iyo bavuye imyuna wa mutwe urakira ntiwongere kubarya nkuko byari bisanzwe

Ese ni ibihe bintu by’ingenzi ushobora gukorera umuntu uri kuva imyuna?

Bimwe mu bishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese nk'uko urubuga medicinenet.com ruvuga, ngo harimo:

Kwicaza umuntu mu gihe bimubayeho ahagaze  cyangwa aryamye

Gukora ibishoboka byose amaraso akamushira mu mazuru ntihagire asigaramo

Kumushyira agatambaro gatose mu gahanga mu rwego rwo kugirango amaraso adakomeza kuza ari menshi cyane

Kutararama cyane cyangwa ngo yuname cyane ahubwo akicara neza areba imbere, ibi bituma atamira amaraso ari kuva cyangwa ngo aze ari menshi

 Mu gihe ubonye amaraso aturuka mu mazuru ari menshi cyane kandi bikarenga iminota 15 gerageza kugana muganga kugirango hasuzumwe ikibitera ubundi uhabwe imiti igufasha

Src: medicinenet.com

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRADUKUNDA Moise2 months ago
    Murakoze cyane ubu ndasubijwe Kuko nange ngira ikibazo kimeze gutyo





Inyarwanda BACKGROUND