RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo kuribwa mu ngingo bya hato na hato? Dore umuti wabyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/03/2018 12:14
2


Ubusanzwe umuntu muzima agomba kuba afite ingingo zose kandi zikora neza, ni ukuvuga ashobora kuba yaryama akabyuka, akicara akagenda akunama, akarambura amaboko n’amaguru kandi ntibimusabe imbaraga nyinshi kuko iyo ari muzima biba byoroshye rwose.



Gusa hari bamwe usanga iyo bagize Imana bakaryama, kugira ngo babyuke biba ari ingorabahizi kubera ikibazo cyo kubabara ingingo zimwe na zimwe zigize umubiri, ibi rero ahanini usanga biterwa n’indwara z’imitsi ndetse n’izindi zituma umubiri w’umuntu utabasha gukora neza.

Nyuma yo gusanga indwara yo kubabara mu ngingo zitandukanye ikunze gufata benshi, ubushakashatsi bwashyize ahagaragara bimwe mu biribwa umuntu ashobora gufata bikaba byamurinda kubabara ingingo ndetse byaba binamubaho bigashira mu gihe kitarambiranye.

Ese ni ibihe biribwa bishobora kurinda umuntu kugira ikibazo cyo kubabara ingingo mu gihe yabiriye?

Bimwe mu biribwa abahanga bagaragaje bishobora kukurinda ububabare bwo mu ngingo harimo:

Imineke: Imineke burya ngo ikungahaye kuri potassium izwiho gukomeza amagufwa, mu mineke kandi hagaragaramo magnesium ishinzwe kurwana n’ibibazo bishobora gufata imitsi, iyo umuntu akunda kurya imineke rero ntaho ashobora guhurira n’amavunane ndetse no kubabara mu ngingo bya hato na hato.

Pomme: Abahanga bavuga ko urubuto rwa pomme rukungahaye ku kinyabutabire cyitwa quercetin kibaba kizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri ndetse no kubyimbura mu gihe umuntu yagize ikibazo cyo kubyimba, uwariye pomme rero ntiyahura n’ikibazo cyo kubabara ingingo kandi pomme ubwayo ivura ububabare bwo mu ngingo.

Ubunyobwa: Ubushakashatsi bwerekanye ko mu bunyobwa hakunze kubonekamo icyo twakwita niacinamide ikaba ishinzwe gutuma ingingo zikora neza bityo ntizibe zabasha guhura n’ikibazo cy’ububabare bigatuma uwariye ubunyobwa atagira aho ahurira n’ikibazo cyo kubabara mu ngingo.

Amafi: Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cy’abanyamerika cyibanda ku gushyira ahagaragara ibiribwa bishobora kuvura, cyagaragaje ko mu mafi yo mu bwoko bwa salmon habonekano ibinure bya omega 3 bikaba bizwiho kugabanya ububabare ku buryo Atari ngombwa kunywa imiti igabanya ububabare mu gihe wariye aya mafi bishatse kuvuga ko uramutse wihase ubu bwoko bw’amafi ntaho ushobora guhurira n’ububabare bwo mu ngingo.

Mu gihe ukunda guhura n’ikibazo cyo kubabara mu ngingo gerageze kwihata bimwe muri ibi biribwa uzabona impinduka mu gihe kitarambiranye, ikindi nuko ushobora no gufata ibi biribwa niba ushaka ko umubiri wawe utazigera uhura n’ikibazo cyo kubabara mu ngingo.

Src: Mayoclinic






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byishimo Alexis1 year ago
    Thank you for helping me,reka ngerageze ibyo biribwa kuko nanjye mfite icyo kibazo Imana ibahe umugisha kubwo kutwigisha ibyadufasha
  • Niyoyita elie7 months ago
    Mwamfasha mukambwira niba hari izindi ndwara zishobora kuza kubera ikibazo cyokubabara ingingo





Inyarwanda BACKGROUND