RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo kunuka ibirenge? Dore umuti wacyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/10/2017 14:32
2


Ubusanzwe abantu bensh bakunze guhura n’ikibazo cyo kunuka mu birenge ariko cyane cyane abakunda kwambara inkweto zifunze n’amasogisi, ibi rero usanga bibangamira benshi mu bafite iki kibazo aho ushobora gusanga agera ahantu kanga gukuramo inkweto kandi ari ngombwa cyangwa se yazikuramo abantu bagahungabana igatuma abura aho areba



Ese iki kibazo giterwa n’iki?

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kunuka mu birenge biterwa n’ibyuya biva mu birenge bigahura na microbe ziba ziri mu masogisi cyangwa mu nkweto ari nabyo bihita biteza wa mwuka mubi cyane wo mu birenge

Amakuru dukesha bamwe mu bahanga mu by’ubuzima muri clinic podiatrique avuga ko bimwe mu bituma habaho kunuka mu birenge harimo:

Kuba abo mu muryango wawe basanzwe bagira icyo kibazo

Kunanirwa cyane

Ubushyuhe bwinshi

Amasogisi akoze mu bitambaro bitari byiza ku ruhu

Inkweto zidafite isuku ihagije

Dore bimwe mu byo urubuga podiatrekirkland.com rutangaza ko byatuma uca ukubiri n’umunuko wo mu birenge

Guhanagura neza ibirenge n’amano mbere y’uko wambara amasogisi

Kwambara amasogisi afite uruhu rukoze muri cotton, laine cyangwa bambou

Gukuramo amasogisi igihe cyose wumva yatangiye gutoha cyangwa gukonja,

Kudakaraba isabune zifite impumuro ikabije mu birenge

Kwambara inkweto zifunguye kenshi gashoboka

Gutumbika ibirenge mu mazi ariko javel mu gihe kingana n’iminota 30

Gutumbika ibirenge muri litilo y’amazi arimo umunyu buri munsi

Ibi byose bishobora kugufasha guca ukubiri n’ikibazo cyo kunuka mu birenge

Src: podiatrekirkland.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Benineza gato edmond4 years ago
    Ibyo mutugezaho ni byiza ndabikunda kuko hari nka bimwe Umuntu aba atazi
  • NDAYIZIGA Ramadhani11 months ago
    Jewe mfite ikibazo ibirenge byanje biranuka cane kabisa kugeza aho nanje numva birenze .ndabasaba mungire inama ncuti zanje





Inyarwanda BACKGROUND