Ubusanzwe abantu bensh bakunze guhura n’ikibazo cyo kunuka mu birenge ariko cyane cyane abakunda kwambara inkweto zifunze n’amasogisi, ibi rero usanga bibangamira benshi mu bafite iki kibazo aho ushobora gusanga agera ahantu kanga gukuramo inkweto kandi ari ngombwa cyangwa se yazikuramo abantu bagahungabana igatuma abura aho areba
Ese iki kibazo giterwa n’iki?
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kunuka mu birenge biterwa n’ibyuya biva mu birenge bigahura na microbe ziba ziri mu masogisi cyangwa mu nkweto ari nabyo bihita biteza wa mwuka mubi cyane wo mu birenge
Amakuru dukesha bamwe mu bahanga mu by’ubuzima muri clinic podiatrique avuga ko bimwe mu bituma habaho kunuka mu birenge harimo:
Kuba abo mu muryango wawe basanzwe bagira icyo kibazo
Kunanirwa cyane
Ubushyuhe bwinshi
Amasogisi akoze mu bitambaro bitari byiza ku ruhu
Inkweto zidafite isuku ihagije
Dore bimwe mu byo urubuga podiatrekirkland.com rutangaza ko byatuma uca ukubiri n’umunuko wo mu birenge
Guhanagura neza ibirenge n’amano mbere y’uko wambara amasogisi
Kwambara amasogisi afite uruhu rukoze muri cotton, laine cyangwa bambou
Gukuramo amasogisi igihe cyose wumva yatangiye gutoha cyangwa gukonja,
Kudakaraba isabune zifite impumuro ikabije mu birenge
Kwambara inkweto zifunguye kenshi gashoboka
Gutumbika ibirenge mu mazi ariko javel mu gihe kingana n’iminota 30
Gutumbika ibirenge muri litilo y’amazi arimo umunyu buri munsi
Ibi byose bishobora kugufasha guca ukubiri n’ikibazo cyo kunuka mu birenge
Src: podiatrekirkland.com
TANGA IGITECYEREZO