RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo kugona cyane mu gihe usinziriye? Dore umuti wacyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/11/2017 11:08
0


Hirya no hino ku isi usanga abantu batari bacye bakunze kugira ikibazo cyo kugona mu gihe basinziriye ugasanga bamwe mu babana n’abo bantu babangamiwe n’ijwi ry’umuntu ugona ntibabashe gusinzira



Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko kugona biterwa no kuba imyanya y’ubuhumekero imwe n’imwe iba ifunze ari nabyo bituma umwuka udasohoka neza bigatera urusaku kandi rwumvikana mu gihe umuntu asinziriye ari byo abantu bakunze kwita kugona.

Bimwe mu byo abashakashatsi bakunze kwibandaho iyo bagaragaza zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu agona, harimo:

  1. Umunaniro ukabije
  2. Kunywa inzoga n’itabi
  3. Umubyibuho ukabije n’ibindi

Dore inama ku bantu bakunze kugira ikibazo cyo kugona

Niba wiyiziho iki kibazo koko cyangwa ukumva bakubwira ko ujya ugona, si byiza kuryama ugaramye kuko ari imwe mu mpamvu zitera umuntu kugona

Mu gihe ugiye kuryama gerageza uryamire urubavu biratuma umwuka usohoka neza bigufashe guhumeka mu buryo bunoze

Niba ugiye kuryama kandi genzura niba mu mazuru yawe hatarimo ibintu bibuza umwuka gusohoka neza

Gerageza gukora imyitozo ngororangingo ihagije

Mu gihe ibi byose byanze, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga w’amazuru n’umuhogo kugirango harebwe icyaba kigutera kugona

Src: medecinenet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND