RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo kubura amavangingo mu gihe cyo gutera akabariro (Fligidite vaginale)?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2017 12:13
9


Kubura amavangingo cyangwa ububobere mu gihe cyo gutera akabariro ni ikibazo gikunze kugaragara cyane ku bantu b’igitsina gore ugasanga rimwe na rimwe gisenye ingo za bamwe ari naho bahera bavuga ko uwo muntu ari mukagatare bivuze ko atagira amavangingo.



Aha rero twegereye umuganga HABAKUBAHO Desire maze agira byinshi adusobanurira kuri iki kibazo

Ese kubura ububobere biterwa n’iki? Kubura ububobere ahanini biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo:

Gucura no konsa cyane:Izi ngo nizo mpamvu za mbere ishobora gutuma umugore abura ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko umusemburo wa estrogen uba waragabanutse cyane bigatuma umugore ahora yumye mu gitsina.

Kutitegura mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina: Aha twavuga nko gukora imibonano ku ngufu, kuba ufite ubwoba bwo kuyikora, kuba utishimiye uwo mu gihe kuyikorana kuba udatekanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabyo bishobora gutuma umuntu yumagara kabone n’iyo yaba yari asanzwe agira amavangingo.

Gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro: Burya ngo imiti imwe n’imwe abagore bakunda gukoresha mu kuboneza urubyaro ngo ishobora kuba intandaro yo kumagara mu gitsina harimo ibinini byitwa confiance ndetse na microgynon n’urushinge rw’amezi atatu.

Indi mpamvu idakunze kuvugwaho rumwe na benshi ngo ni ukuba umuntu ataraciye imyeyo bitewe n’uko na byo biri mu bishobora kuzamura ibyiyumviro ku mibonano mpuzabitsina.

Dore bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko utakigira ububobere

Uretse kuma mu gitsina hari ibindi bimenyetso birimo:

Uburyaryate mu gitsina

Kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Kudashyukwa

Kutarangiza

Gushaka kunyara buri kanya

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’ibindi byinshi

Ese ni iki wakora mu gihe ubura ububobere cyangwa amavangingo?

Kunywa amazi ahagije

Kurya cocombre

Kurya water melon

Amavuta atandukanye asigwa mu gitsina

Mu gihe ibyo byose byanze ushobora kugana ivuriro Relax life center bakaguha imiti y’umwimerere ishobora kukuvura cyangwa ukabahamagara kuri 0788302368.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    birabajepe
  • Dany2 years ago
    Uyu Muntu azabaha umuti 0788354951
  • isaac nshimiyimana2 years ago
    kubabara mugihe urigukora imibonano mpuza bitsina nigwara ihambaye umuntu bibaho agomba kugana ivuriro bakamufasha.
  • Jean marie habonimana Burundi-Gitega.2 years ago
    Naje icokibazo umugore aragifise nagombamunfashe uwunywamazi yonywa ayanganagute kumusi?
  • BUCUMI EMMANUEL1 year ago
    MUBURUNDI IYO MITI TWOYISANGAHE ?
  • Umuhoza karine1 year ago
    Barangire uti birababaje ark nokunya amazi menshi araza ubundi se rugongo niyo inyazwa gusa cg harinahandi.
  • Uwimana Eugenie 11 months ago
    Mwatubwiye ibituma umugore ibituma umugore ashobora kubura ububobere nonese kwikinisha cg gukunda kurwara ama infection byo ntibyaba intandaro????
  • Dr promi11 months ago
    0790152593 abafite icyokibazo mutugane tubafashe
  • Freddy iyakaremye8 months ago
    Murakoze barimubezap. none umuntu yanywa amazi mugihe kingana ate? turakunda





Inyarwanda BACKGROUND