RFL
Kigali

Ujya ubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye? Dore inama kuri icyo kibazo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/11/2017 8:47
3


Ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bihangayikishije benshi ariko ugasanga aberura bakavuga ko bafite icyo kibazo ari bacye cyane,



Ibi rero bikunda kuba intandaro yo kutumvikana mu ngo zimwe na zimwe ndetse hakaba n’aberura bagatandukana burundu kuko umugabo aba atagishoboye inshingano zo mu rugo nkuko bikwiye.

Dore bimwe mu bishobora gutuma umugabo abura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa kuri iki kibazo, bugaragaza ko abagabo bakunze kugaragarwaho n’ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye babiterwa na byinshi bitandukanye birimo: Kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kunywa ikawa nyinshi, kurwara umuvuduko w’amaraso ukabije, Prostate, Diabete, umubyibuho ukabije, agahinda no guhangayika.

Ibi byose iyo ubifite ntabwo ushobora kugira bwa bushake ni nayo mpamvu ibikwiye kwirindwa ugomba kubyirinda hakiri kare kugira ngo bitaba intandaro yo gusenyuka k’urugo bitewe n’uko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitagenda neza.

Dore bimwe mu byo ushobora kwihata  mu gihe uzi neza ko ufite iki kibazo

Dr Med. ALEKSANDRE THEROUX, umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere avuga ko hari ibiribwa bishobora gufasha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina birimo: Umunyu wa zinc uboneka mu ngano, inzuzi, ubunyobwa, soya izwiho kuba isoko y’ubuzima bw’imyororokere, Vitamine A iboneka muri karoti, imboga, ndetse n’umuhondo w’igi, Vitamine E iboneka mu bihwagari, ubunyobwa, soya, inyanya, Vitamine C iboneka mu mbuto ndetse no mu mboga ziribwa zidatetse(salade). Ikindi kintu gikomeye abagabo bagomba kwirinda, ni ugukaraba amazi ashyushye cyangwa se kwicara ahantu hari umuriro mwinshi kuko byangiza agasabo k’intanga.

 Src: www.doctissimo.fr 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KASIGWA BAVUGAMENCHI 6 years ago
    ABASWEZI,TWORORE INZUKYI Pee!!
  • Paul Rwema1 year ago
    BAGABO NSHUTI ZANJYE NTIMUGIRE IMPUNGENGE UBU IGISUBIZO CYARABONETSE NANJYE BYARI BYARANANIYE ARIKO NAMENYE UMUNTU WAMFASHIJE IKI KIBAZO YAMPAYE UMUTI W'UMUVUGUTANO 0788354951 NIZE NDABARABUYE!!!
  • Kamariza 6 months ago
    Turabashyimiye cyane





Inyarwanda BACKGROUND