RFL
Kigali

Ugomba kohereza ifoto wambaye ubusa kugira ngo Facebook igukingire abagusebya

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/05/2018 7:35
0


Facebook yatangaje ko kugira ngo ikingire abakiliya babo igisebo bashobora guterwa n’abahoze ari inshuti zabo zagaragaza amafoto y’ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo ibi bishoboke ugomba koherereza abakozi ba Facebook iyo foto cyangwa amashusho y’ubwambure bwawe wumva ufitiye impungenge ko bashobora gushyira hanze



Niba ufite impungenge ko hari amafoto runaka (nk’ay’ubwambure bwawe) ashobora gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ntubyishimire ,igisubizo ni ugufunga ayo mafoto cyangwa amashusho ku buryo atashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’undi utari wowe. Ubu buryo ni bwo urubuga rwa Facebook ruri gukoresha ariko bene aya mafoto cyangwa amashusho (videwo) agafungwa ari uko wabanje kuyoherereza abakozi ba Facebook.

Ubu buryo bwo gukingira igisebo kwa sosiyete ya Facebook imaze imyaka igera kuri 3 ibugerageza mu bihugu bitandukanye,hirya no hino ku isi. Facebook ivuga ko uko imyaka yagiye yiyongera ariko ubu buryo bwagiye busobanuka abantu benshi bakabugana. Isosiyete ya Facebook ivuga ko mu mwaka wa 2015,abantu 500 bo mu gihugu cya Australia bohereje amafoto y’ubwambure bwabo kugira ngo bahabwe ubufasha nyuma y’imyaka 2 gusa aba bakiliya bakikuba 2.

Ese ubu buryo bukora bute?

Umuyobozi mukuru wa Facebook ushinzwe umutekano w’Amakuru Antigone Davis asobanura ko umukiliya ufite ifoto cyangwa videwo akeka ko ishobora gushyirwa hanze n’undi, azajya ayoherereza abakozi ba Facebook, ikarebwa na 5 bakora muri iyi serivisi ,ya foto bayihe code izabikwa mu bubiko bwa Facebook. Nihagira ushaka kushyira ku mbuga nkoranyambaga utari wowe ikoranabuhanga rya Facebook rizamenya code ya ya foto, nayishyira ku mbugaga nkoranyambaga byange kuko ifoto izaba ifunze (blocked).

Icyakora wowe udafite ayo mafoto cyangwa amashusho (birashoboka ko ayo mafoko cyangwa amashuhso yafatishijwe telephone y’undi kandi wowe utayafite) utarigeze uyoherereza abakozi ba Facebook yo ntazarindwa muri ubu buryo.

Image result for Antigone Davis

Antigone Davis umuyobozi wa Facebook ushinzwe kubika amakuru

Ubu buryo bwizewe ku kihe kigero ?

Antigone Davis yizeza ko ubu buryo bwizewe ku kigero cy'100% kandi buzagabanya ibirego by’abashyirirwa amafoto ku mbuga nkoranyambaga batabyifuza ndetse ubu buryo bugiye no gukoreshwa mu  gukumira gushyira amafoto y’urukozasoni ku rubuga rwa Facebook. Ubu buryo bwatangiriye mu gihugu cya Australia, bugeze mu Bwongereza, buzagezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bubone kugezwa mu bindi bihugu byo ku isi.

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND