RFL
Kigali

Uganda:Imodoka zimaze imyaka 15 zikoreshwa ntizizongera kwinjira muri iki gihugu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/06/2018 17:48
0


Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rikumira ku butaka bw’iki gihugu imodoka zimaze imyaka irenga 15. Ikigamijwe ni ukurengera ibidukukikije no kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda.



Leta ya Uganda ivuga ko umubare w’impanuka nyinshi zo mu mihanda muri iki gihugu cya Uganda wongerwa n’imidoka zishaje cyane zigikoreshwa. Muri iki cyumweru igihugu cya Uganda cyunamiye abantu 20 bahitanwe n’impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bus mu murwa mukuru Kampala yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyakora ku rundi ruhande abadashyigikiye iri tegeko babwiye itangazamakuru ko guca izi modoka mu gihugu bizamanura umubare w’imirimo, abashomeri bakiyongera.Aba bavuga kandi ko kwigondera imodoka ku bagande b’amikoro macye bigiye kuba inzozi kuko imodoka nshya ziba zihenze cyane.

Leta ya Uganda ivuga ko guca izi modoka zimaze imyaka iri hejuru ya 15 zikozwe bizagabanya kandi kwandura kw’ikirere cya Uganda. Umushakashatsi buheruka bwagaragaje ko umujyi wa Kampala uri muri imwe mu mijyi y’umugabane w’Afurika ifite ikirere cyanduye kurusha ibindi.

Ugandan gov't advised to purchase idle land in greater Kampala

Banki y'isi isaba Uganda kwimura abatuye Kampala, ikayubaka bushya hifashishijwe igishushanyo mbonera

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage bayo kugura imodoka nshya, Uganda kandi yakuyeho umusoro ku modoka zakoze imyaka iri munsi y’umunani (8) , igihugu cya Kenya nacyo cyakuyeho uyu musoro mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018. Mu mwaka wa 2017 Uganda yaguze imodoka zakoze zigera ku 2,500 buri kwezi.

Source:The East African






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND