RFL
Kigali

Uganda: Gashora Girls Academy yahize andi mashuri mu biganiro mpaka ‘African Debate Championship 2017’

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2017 9:05
1


Ishuri ry’abakobwa rya Gashora Girls Academy ryahize andi mashuri mu biganiro mpaka byari bihuje abanyeshuri byaberaga mu gihugu cya Uganda.



Aya marushanywa ya "African Debate Championship 2017" yabereye muri Uganda, ishuri rya Mengo Senior School ryo muri Uganda na Gashora Girls Academy ryo mu Rwanda ni yo yahuriye ku biganiro bya nyuma, birangira abanyarwandakazi bitwaye neza biharira ibihembo. Ishuri rya Gashora ryaje gutorwa nk’ishuri ryitwaye neza muri aya marushanwa, n’umunyeshuri witwa Natasha aba wahize abandi mu marushanwa yose.

Steven Kavuma, umuyobozi mukuru wungirije w’urukiko rw’ikirenga muri Uganda, yashimye amakipe yose yageze ku mukino wa nyuma, avuga ko ari bo bayobozi benshi b’ejo hazaza mu bice bitandukanye. Yagize ati "Ndababonamo abarimu, abanyamategeko, mwese uko muturuka mu bihugu byanyu." Gashora Girls Academy ni ishuri ryigenga ryigamo abakobwa gusa, rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda.

JPEG - 81.8 kb

Nathasha wahize abandi mu biganiro mpaka nawe ni umunyarwandakazi wiga muri Gashora Girls Academy.

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaga6 years ago
    Those are my girls... Proud of you guys





Inyarwanda BACKGROUND