RFL
Kigali

Uganda; Uwanzwe n’umugabo we ngo ntabyara yibarutse abana bane ku myaka 59

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/04/2018 22:17
0


Uyu mugore yagiye agerageza inshuro nyinshi uburyo bwose ngo abone urubyaro ariko bikanga.Umugabo we wa mbere yaramwirukanye ngo ntabyara.Yakorewe isuzuma n’ibizamini bitandukanye kwa muganga byose biba ubusa.



Umugore w’imyaka 59 y’amavuko wari umaze imyaka myinshi ashakisha urubyaro ndetse n’umugabo we akamwanga bitewe n’uko atabyaraga nyuma na nyuma yabyaye abana bane bavukiye umunsi umwe.

Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyandikirwa muri Kenya cyanditse ko umugore witwa Magadaline Namakula wo mu karere ka Mubende muri Uganda yabanye n’intimba n’agahinda kenshi asaba Imana ngo imwibuke imuhe urubyaro; yagize ibyishimo bivanze n’amarira nyuma y’uko inzozi ze zibaye impamo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018 ubwo yibarukaga abana bane mu bitaro bya Kawempe General Hospital.

Ku myaka ye 59 y’amauko, benshi ntibumva ukuntu yabonye urubyaro.

Namakula yagiye agorwa n’ubuzima bwo kubaho nta mwana ndetse hagiye hanakorwa n’ibizamini byinshi kugira ngo akurwemo ‘nyababyeyi’. Aganira n’ikinyamakuru Dail Monitor cyo muri Uganda mu ishimwe rikomeye yavuze ko yaretse Imana ikaba ariyo yikorera imirimo. Mu magambo ye yagize ati :”Byageze aho numva ko nkeneye amasengesho ngo abe ariyo amfasha. Buri kimwe cyose cyanjye nagihariye Imana isumba byose. Naravuze nti ‘Reka Imana ikore imirimo yayo’ byari bitewe n’uko n’andi mafaranga nari mfite yo gukomeza kwivuza.

Ibibazo byo kutabyara byatumye atandukana n’umugabo bari barasezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bari bamaranye imyaka 20 babana nk’umugabo n’umugore. Namakula akomeza avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugabo wa mbere yagiye mu rukundo n’undi mugabo wari ufite imyumvire n’imyizerere y’uko igihe kizagera bakabyara abana bane.

Uyu mugore ntiyigeze amenya ko atwite kugeza ubwo aganye abaganga bo ku bitaro bya Mulago bakamucisha mu cyuma bakamubwira ko noneho agiye kubyara nyuma y’igihe kinini ategereje.Yagize ati :”Naketse ko nafashwe n’indwara idasanzwe. Nyuma y’ibizamini nakorewe n’abaganga ni bwo bambwiye ko nkwite.”Yongeyeho ko yasazwe n’umunezero udasanzwe nyuma yo kwakira inkuru y’uko atwite, ibintu yifuje kuva cyera.

Kubw’amahirwe macye ariko abana batatu muri bane yibarutse bahise bitaba Imana. Amakuru avuga ko umwana umwe ariwe ugihumeka umwuka w’abazima. Namakula avuga ko ibyabaye byose ari ugushaka kw’Imana ngo we ntacyo avuze imbere y’Imana yamuhaye urubyaro.

Inkuru zivuga ku mubyeyi wibarutse abana bane ntabwo ari nshya mu matwi ya benshi. Ababashije kubyara ku myaka iri hejuru ya 45 ni bacye bitewe n’uko ari imyaka yo gucura kw'abagore (post-menopause).Uburyo bushya bw’abaganga bwo gutera intanga abagore nabwo burashoboka akabyara ariko ibinyamakuru bivuga ko uyu mugore Namakula we atariko byagenze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND