RFL
Kigali

Ufite inkovu zanze gukira ku mubiri wawe (Keloid)? Dore igisubizo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/12/2017 11:05
18


Muri rusange birashoboka cyane ko umuntu uwo ari we wese agira inkovu ku mubiri bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo kugira impanuka, gukomeretswa n’ibintu runaka, gushima agaheri kakazakura ubundi bikizana cyagwa se bikaba uruhererekane mu muryango.



Izi nkovu rero ngo ahanini iyo zimaze kubyimba ziraryana ndetse rimwe na rimwe bitewe n’ahantu zaje zigatera ipfunwe uzifite bitewe n’ubunini bwazo akumva adakwiye kujya mu bandi bikaba byanamuviramo ibibazo byo mu mutwe birimo trauma nkuko ikigo cy’abanyamerika cyita ku buzima cyitwa American Osteopathic College of Dermatology kibivuga.

Abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko mu byukuri batazi inkomoko yo kubyimba kw’inkovu nkuko urubuga healthline.com dukesha iyi nkuru rubivuga ariko ngo akenshi bishobora guterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu kuko hari ababyimbirwa bikabije. Izi nkovu ngo zikunze kuza mu gatuza, mu bitugu, mu maso , ku matwi n’ahandi hatandukanye ku mubiri w’umuntu.

Ese izi nkovu zishobora gukira?


Abashakashatsi batandukanye bakomeje kwiga kuri iki kibazo ariko basanga nubwo bigoye ko umuntu yapfa guhita akira ariko umuntu ashobora kwirinda ibyatuma azana inkovu ku mubiri yabigizemo uruhare nko gupfumura amatwi cyangwa se gushima agaheri kari ku mubiri wawe.

Indi miti ishobora kuvura umuntu ufite iki kibazo harimo:

Koriticositeroyide:Uyu ni wo muti ushobora gusigwa ahari inkovu nkuko abahanga babivuga, iyo byanze rero ikiba gisigaye ni ukubaga ahari inkovu mu gihe wabibwiwe na muganga gusa.

Src:Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelia6 years ago
    Ubwoc umuti muturangiye ni uwuhe kweri? Uwaba azi umuti ukuraho inkovu plz contact me on 0789052544. Uzi uwo muti wakuraho inkovu andangire rwoc. Murakoze!!
  • ihorindeba emmanuel5 years ago
    mwiriwe? fitikibazo kinkovu mugatuza natewe nagaheri kaje murwoya rwimpwemwe gahitakabyimba kuburyo karigukura burimunsi nimunjyirinama murakoze.
  • Kabera5 years ago
    Nimudufashe muturangire uwomuti rwose
  • Nimbona Astere5 years ago
    Ndimubantu barwaye uruhu byatewe no kwiyogoshesha.Haje uduhere ndadushima none ubu inkovu yabyimbye sinzi ubufasha mwampa kuko ubu nt'amafaranga yo kwivuza mfite.
  • byiringiro justin4 years ago
    mumbarire umbwire icyo nakora nazany inkovu yumurongo mu isura ni akantu kakuma kanyishe mungire inama yicyo nakora kugirango iyo nkuvu igende.murakoze.
  • Dukuzumuremyi Evariste3 years ago
    abafite inkovu nabarangira ubuki kuja urabusigaho.
  • Kwizera jeandAmour3 years ago
    Murakoze kutugira inama, nonese nkinkovu yatewe nokwitema yavurwa igasibangana?
  • muhayimana simon2 years ago
    nange mfite inkovu ntatewe nokwitema mundangire umuti wayivura
  • Bernard2 years ago
    Mundangire umuti nakoresha kuko nange inkovu ndazifite naho nawukura murakoze
  • Ntezimana jean marie2 years ago
    Umuti nasabako mwawunsobanurira mukinyarwanda kuko nanjye inkovu ndazifite nkasigaho murakoze
  • Mugisha japhet2 years ago
    Uwo muti uboneka he?ko tumerewe nabi mudufashe
  • Thierry2 years ago
    Mfite inkovu ariko nabuze umuti wayikiza
  • Natamba phionah 1 year ago
    Mudufash mutarangir umuti wiknovu nukur murakoz
  • Njejimana wilson11 months ago
    Nanje mfise inkovu yavuye kwabirya binyegera umwana akiri mutoyi mu gihe asoba aho aryamye mudufashe muzoba mukoze.
  • Iradukunda 7 months ago
    Uwamutise ugura angahe? Umuntu awushaka wamujyeraho gutex? Mutubwire!?
  • Nyirahirwa Angelique 4 months ago
    Ese umuntu afite inkoni nini cyane yatewe no gishya imaze imyaka myinshi mwamufasha
  • Bikorimana 2 months ago
    Abafite inkovu cyane cyane izatewe no gushima uduheli two mumutwe,mu maso cg mugatuza ni mugane Strong Life Medicine ibafitiye umuti"Herbal medical"uhangana ninkovu igakira kukigero cya 90%.Tel:0783535102
  • UWIMANA mary2 months ago
    Mudufashe ubwo buvuzi bwegere abantu





Inyarwanda BACKGROUND