Muri rusange birashoboka cyane ko umuntu uwo ari we wese agira inkovu ku mubiri bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo kugira impanuka, gukomeretswa n’ibintu runaka, gushima agaheri kakazakura ubundi bikizana cyagwa se bikaba uruhererekane mu muryango.
Izi nkovu rero ngo ahanini iyo zimaze kubyimba ziraryana ndetse rimwe na rimwe bitewe n’ahantu zaje zigatera ipfunwe uzifite bitewe n’ubunini bwazo akumva adakwiye kujya mu bandi bikaba byanamuviramo ibibazo byo mu mutwe birimo trauma nkuko ikigo cy’abanyamerika cyita ku buzima cyitwa American Osteopathic College of Dermatology kibivuga.
Abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko mu byukuri batazi inkomoko yo kubyimba kw’inkovu nkuko urubuga healthline.com dukesha iyi nkuru rubivuga ariko ngo akenshi bishobora guterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu kuko hari ababyimbirwa bikabije. Izi nkovu ngo zikunze kuza mu gatuza, mu bitugu, mu maso , ku matwi n’ahandi hatandukanye ku mubiri w’umuntu.
Ese izi nkovu zishobora gukira?
Abashakashatsi batandukanye bakomeje kwiga kuri iki kibazo ariko basanga nubwo bigoye ko umuntu yapfa guhita akira ariko umuntu ashobora kwirinda ibyatuma azana inkovu ku mubiri yabigizemo uruhare nko gupfumura amatwi cyangwa se gushima agaheri kari ku mubiri wawe.
Indi miti ishobora kuvura umuntu ufite iki kibazo harimo:
Koriticositeroyide:Uyu ni wo muti ushobora gusigwa ahari inkovu nkuko abahanga babivuga, iyo byanze rero ikiba gisigaye ni ukubaga ahari inkovu mu gihe wabibwiwe na muganga gusa.
Src:Healthline.com
TANGA IGITECYEREZO