RFL
Kigali

Ufite indwara yo kwibagirwa (Alzheimer)? Dore ibyagufasha guca ukubiri nayo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/06/2018 16:27
1


Kwibagirwa ni ibintu biba kuri buri wese ariko noneho habaho indwara yo kwibagirwa ku buryo biba bikabije cyane, ni indwara ibaho bitewe n’uko imyakura (neurons) ifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza iba yagize ikibazo cyangwa ikangirika, bigatuma umuntu uyifite atabasha gutekereza neza, akibagirwa mu gihe gito cyane.



Habaho n’igihe iyi ndwara ikara cyane ikarenga umuntu ku buryo aba atakibasha no kwiyibuka we ubwe, icyo gihe rero n’abo babana ntaba akibibuka. Dore rero bimwe mu bishobora gutuma umuntu agira indwara yo kwibagirwa: Gukomereka mu mutwe, Kurya indyo ituzuye, Imiti myinshi, Umubyibuho ukabije, diabete, Kunywa inzoga no kunywa itabi n’ibindi.

Ese ni ibiki byagufasha gukira iyi ndwara burundu?

Irinde kunywa itabi: Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Finland mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko 45% by’abantu banywa itabi baba bafite ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa no kugira imyitwarire mibi.

Gukora imyitozo ngororangingo bya buri munsi: Bimwe mu bishobora gukumira indwara yo kwibagirwa vuba harimo gukora imyitozo nibura iminota 30 buri munsi.

Gufata vitamine B12: Bitewe n’uko vitamin B12 ifasha ubwonko gukora neza no gusubira ku murongo iyo umuntu yihase iyi vitamin ntaho ashobora guhurira nayo.

Gufata vitamin D: Abahanga bo muri kaminuza ya Bordeaux berekanye ko Vitamine D ari isoko nziza yo kugira ubwonko buzima, bityo ko ari byiza gufata indyo yiganjemo vitamin D ariko twibuke neza ko isoko nziza y’iyi vitamin ari ukujya ku kazuba kadatyaye.

Bimwe mu bindi abahanga bagaragaza nk’ibyafasha umuntu guca ukubiri n’indwara yo kwibagirwa harimo gusabana n’abandi, kwirinda inzoga, kwirinda ibyakomeretsa umutwe ndetse no gukuza ubwonko bwawe ubutoza gufata mu mutwe. Nuramuka ugerageje ibi, ntaho uzongera guhurira n’indwara yo kwibagirwa ari nayo Alzheimer mu ndimi z’amahanga.

Src: mayoclinic.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayikengurukiye simeon1 month ago
    imiti kama





Inyarwanda BACKGROUND