RFL
Kigali

Udukingirizo twahindutse imbonekarimwe, abagore barafunga imbyaro umusubizo muri Venezuela

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2018 15:36
0


Iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Amerika y’Amajyepfo kiri mu bihe bikomeye by’ubukundu aho ifaranga ryaho ryataye agaciro mu buryo bukabije. Ibi byatumye udukingirizo duhenda cyane ndetse n’indi miti ijyanye no kuboneza urubyaro ku buryo abagore benshi muri iki gihugu bahisemo gufunga imbyaro burundu.



Kugeza ubu agakingirizo kamwe kagura maafaranga umunya Venezuela akorera icyumweru cyose, kandi nabwo ntituboneke ku buryo buhagije. Agakapi kamwe k’udukingirizo kageze muri miliyoni y’amafaranga yo muri Venezuela (Bolivar) ku buryo benshi batabasha kubona ubushobozi bwo kukagura ngo bikingire mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi bihe byo gutakaza agaciro k’ifaranga rya Venezuela byatangiye muri 2013 ariko muri iki gihe bikaba ari bwo bikomeye cyane, dore ko amafaranga yaho yatayeho 1/3 cy’agaciro kayo. Ibi byatumye ibikoresho nkenerwa by’ibanze nabyo bihenda cyane kugeza no ku dukingirizo n’indi miti yo kubonezxa urubyaro. Muri Venezuela ibiciro bya byinshi mu bicuruzwa byikuba kabiri nibura buri minsi 26.

Image result for venezuela condoms are scarce

Uburyo bwo kwirinda gusama muri Venezuela burahenze cyane kugeza ubu muri Venezuela

Benshi mu baturage baho bagannye mu bihugu by’abaturanyi nka Colombi, Peru na Chile gushakisha imibereho, abasigaye nabo barwana n’ibibazo by’ingutu birimo ibura ry’umuriro bya hato na hato, kubura ibikoresho nkenerwa by’ibanze n’ibindi. Abacuruzi baho nabo bagiye bakoresha uburyo bwo gucuruza bakoresheje amadolari mu rwego rwo kwirinda umuzigo w’amafaranga mu gihe bakeneye kujya kurangura ibindi bicuruzwa.

Uku kugabanuka kw’udukingirizo ku isoko byatumye benshi basubira ku buryo bwa cyera bwo kwirinda gusama hakoreshejwe kubara iminsi y’uburumbuke gusa n’ubwamdu bushya bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwarazamutse. Uku gyta agaciro k’ifaranga byaturutse ku kuba iki gihugu cyaribanze cyane ku musaruro w’amavuta ibindi bigasigazwa inyuma.

Igiciro cy’amavuta rero kimanutse cyane iki guhugu cyahise kigwa mu kibazo cy’ibindi bikenerwa, kuko nta mafaranga yari ahari.Ibi byatumaga ibiciro ku masoko bizamuka umunsi ku wundi kugeza ubwo perezida w’iki gihugu Nicolas Maduro ategetse ko indege zitura amatoni y’amafaranga ya Venezuela kugira ngo amafaranga aboneke mu gihugu.

Image result for venezuela

Abaturage benshi bari kuva muri Venezuela bagana mu bihugu bituranyi

Ingaruka z’ibi ni uko iyo igihugu gifite inoti nyinshi hanze mu baturage bituma abacuruzi babizamura cyane amafaranga akagenda ata agaciro gutyo. Ibi biri kuba kuri Venezuela byigeze no kuba ku Budage  muri za 1923 nyuma y’intambara ya mbere y’isi ndetse na Zimbabwe muri za 2000. Ikigega cy’amafaranga ku isi IMF kivuga ko Venezuela ishobora kuzagera ku gipimo cya 1,000,000% mu bijyanye n’itakazagaciro ry’amafaranga yahoo mu mpera za 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND