RFL
Kigali

Ubwoko 5 bw’ibyo kurya udakwiriye gufata niba usanzwe ugira ikibazo cyo kubabara mu ngingo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/06/2018 14:58
0


Mu buzima busanzwe ikiremwamuntu ako kiva kikagera gishobora kurwara yaba abana bato, ingimbi ndetse n’abashesha akanguhe, akarusho rero iyo bigeze ku bantu bakuru cyane usanga bakunda kurwara bya hato na hato ndetse bakababara mu ngingo hose



Ibi rero usanga akenshi biterw n’ibyo kurya umuntu aba yariye ariko atazi ko byamungiraho ingaruka mbi. Muri make rero usanga ubwo bubabare n’ibintu byinshi umuntu adakwiriye gufata birimo:

Isukari: nka kimwe mu bikomoka mu nganda, isukari si nziza ku buzima bw’umuntu kuko itera umubyibuhi ukabije. Diabete yo mu bwoko bwa 2 kandi isukari ni yo sooko ya mbere yo gutuma umuntu ababara mu ngingo, mu gihe wumva ubabara mu ngingo rero si byiza kunywa isukari kuko yakongerera ububabare

Inyama zitukura: nubwo inyama zitukura zikungahaye ku butare,ariko kuzirya cyane si byiza kuko ibizikozemo bigenda bikangiza ibishinzwe kugusha neza umubiri maze bigatera ububabare bukomeye mu ngingo, mu gihe wumva ubabara mu ngingo rero si byiza kwihata inyama zitukura kuko zakongerera ububabare

Ibikomoka ku mata: burya nabyo ngo sibyiza kuko bigira acide gras zituma umuntu ufashe ibikomoka ku mata birimo amata, fromage, amavuta y’inka n’ibindi byinshi ahura n’ikibazo cyo kubabara mu ngingo ku buryo bukomeye ndetse n’ibiro bye bikiyongera cyne akagira umunaniro ukabije

Ibituruka ku nganda: ibi nabyo si byiza kuko biba bigizwe n’ibindi bintu byinshi byongewemo birimo umunyu, isukari n’ibindi, ibyo rero byingera ububabare bwo mu ngingo kandi noneho bikaba ibintu bihorsho ugasanga uburwayo bubaye twibanire

Umunyu: nk’ibisanzwe tuzi neza ko umunyu atari mwiza ku buzima bwacu kuko utera ziamwe mu ndwara zitandukanye, ikindi rero nuko kuwurya kenshi kndi uri ku kigero cyo hejuru byongers ububsbsre bwo mu ngingo ku babusanganywe ndetse no ku batari babufite butangira kwirema gahoro gahoro bikazagera aho umuntu ahirana indwara y’ububabare bwo mu ngingo kandi bitari ngombwa

Niba ukunda kugira ikibazo cyo kubabara mu ngingo rero gerageza kuzibukira bimwe mu byo twavuze haruguru ubundi ukurikize inama hawe na muganga bizagufasha kubaho neza kuko amagara araseseka ntayorwa

Src: medecinenet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND